RFL
Kigali

Muri tombora ya Heineken Music Campaign, Kwisanga Paul niwe watsindiye itike y’indege yerekeza Dubai

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/11/2016 20:22
1


'Heineken Music Campaign' ni tombora yateguwe na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Heineken, aho byasabaga kugura amacupa abiri ya Heineken ku giciro gisanzwe, umuntu akabasha gutombora ibintu bitandukanye ari naho uwitwa Kwisanga Paul yaje gusekerwa n'amahirwe akegukana igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa.



Iyi tombora 'Heineken Music Campaign' yari yatangiye ku itariki 8 Kanama 2016 isozwa ku itariki 2 Nzeri 2016,ikaba yari igamije guhemba abakunzi b’ikinyobwa cya Heineken binyuze muri iyi tombora. Aha umuntu akaba yarasabwaga kugura amacupa abiri ya Heineken ubundi agahabwa urupapuro yuzuzagaho amazina na nimero ye yaterefone ari naho uwitwa Kwisanga Paul yabashije gutsindira itike y’indege no kwitabwaho muri byose atemberezwa umujyi wa Dubai ari na cyo cyari igihembo nyamukuru mur’iyi tombora.

 

Chantal Ushinzwe itangazamakuru muri Bralirwa

Nk'uko byemezwa na Chantal uhagarariye itangazamakuru muri Bralirwa asanga tombora iyo yabayeho biba ari ukuri kuko umuntu atombora nta kindi kibyihishe inyuma aho yatanze urugero kuri iki gihembo cyatombowe ati; ”Ntarundi ruhare twabigizemo kuko utu dupapuro twose twari dufunze neza tutwegereza umunyamakuru tuvangavanze ni we waje gufatamo kamwe asanga n’uyu mugabo aramuhamagara.”

Kwisanga Paul watomboye na Mark Mugarura Nkera ushinzwe imurikabikorwa bya Heineken muri Bralirwa 

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Kwisanga Paul watsindiye igihembo gikuru muri tombora 'Heineken Music Campaign', yadutangarije ko we atajyaga yemera ko tombora ibaho, akaba yari aziko ari kata bakoresha mu guhitamo uwatsinze, yagize ati,”Nishimiye cyane gutsindira iki gihembo cyane ko ntihaga amahirwe mu bashobora gutsindira ibi bihembo nanjye natunguwe cyane, umunsi umwe naje kujyana mu kabari na bagenzi banjye tubanza kubipinga kuko numvaga ari imitwe ariko nabikoze nikinira numva ko nyine byarangiriye aho,ariko nyuma naje kumva mpamagawe kuri Radio bambwira ko natsindiye itike yo kujya Dubai”

Mu binyobwa bya Bralirwa Heineken ni yo yari muri tombora

Kwisanga Paul asoza iki kiganiro twagiranye agira inama abantu yo kujya bubaha tombora Bralirwa ishyiraho kuko asanga biba ari ukuri mu gihe yari aziko hakoreshwa izindi kata. Uyu musore akaba agiye i Dubari ku itike yahawe na Bralirwa nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri tombora ya Heineken Music Campaign.

 

Kwisanga Paul werekeje i Dubai mu buryo atakekaga

Kwisanga Paul watomboye iki gihembo arahaguruka i Kigali yerekeza i Dubai kuri wa kane tariki 10 Ugushyingo 2016. Uruzinduko rwe rukaba ari ubutembere agiye kugirira i Dubai yishyuriwe buri kimwe cyose. Biteganyijwe ko azagaruka ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016. Uretse Kwisanga Paul watsindiye iyi tike, muri iyi tombora hagiye hanatangwa n’ibindi bihembo bitandukanye ku bantu bagiye batombora.

AMAFOTO Niyonzima Moses






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sando7 years ago
    uyu muntu agiriwe amahirwe kubera agacupa





Inyarwanda BACKGROUND