RFL
Kigali

Muri Tigo 4G Phone Festival ibiciro by’amaterefoni ya Smartphones byahananuwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/03/2016 11:18
0


Ku nshuro ya kabiri Tigo Rwanda yateguye 4G Phone Festival izaba kuri uyu wa gatanu tariki 18 Werurwe na 19 Werurwe 2016 kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikabera i Remera.



Kuri iyi nshuro ya kabiri, 4G Phone Festival izabera mu mujyi wa Kigali i Remera aho Tigo ikorera ku muhanda KG 11 Avenue hafi na Zigama CSS. Iyo Fesitivale izamara iminsi ibiri izaba igamije kwerekana ubushobozi bwa interineti yihuta ya 4G LTE haba kuri terefoni ngendanwa ndetse no kuri mudasobwa.

Nk’uko ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bubitangaza, muri iyo Fesitavale abazayitabira bazabona amahirwe yo kugura amaterefoni agezweho “Smartphones” ku giciro kiri hasi cyane. Hazaba hari ayo mu bwoko bwa Samsung, Techno na Konka.

Hano ni mu gikorwa cy'ubushize Tigo yateguye cyo kumenyekanisha interineti yihuta ya 4G

Banki ya Kigali nayo izaba iri muri iyo Fesitivale aho izafasha abakiriya bayo kugura amaterefoni mu buryo buboroheye. Hello Food na Kaymu nabo bazaba bahari basobanure byinshi kuri serivisi batanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND