Kuri uyu wa kane tariki 9 Gashyantare 2017 muri Quelque part bar and Restaurant biraba bishyushye kuko hazaba hari abaririmbyi b’intyoza bazataramira abakiriya b’aka kabari mu muziki wa Karaoke mu gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro.
Quelque part bar and Restaurant ni risitora ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura ikaba imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali mu gutanga serivise zinoze no kugira amafunguro utasanga ahandi. Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi resitora bukaba bwashyizeho ingamba nshya mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakiliya babagana.
Mu mpinduka nshya Quelque part bar and Restaurant izanye nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Dusingizimana Aime umuyobozi w’iyi resitora, harimo ibijyanye no kuvugurura no kongerera ingufu imyidagaduro n’ibikorwa bisusurutsa abantu muri Quelque part ndetse n’ibijyanye no kurushaho kunoza serivise zijyanye n’amafunguro bategura.
Uko gahunda y’imyidagaduro iteye muri Quelque part bar and Restaurant
Ku bijyanye n’imyidagaduro guhera kuwa Mbere ku mugoroba abagana Quelque part bazajya basusurutswa mu njyana ituje ya slow, kuwa Kabiri basusurutswe mu njyana ya Rock ndetse na Jazz, kuwa Gatatu ni injyana ya Rumba, kuwa Kane ni karaoke hamwe na Frank ndetse na band ye hakazajya haba hari umwihariko (ladies night) ku bakobwa bahagera hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri bahabwe icyo kunywa cya mbere ku buntu(cocktail).
Muri weekend nabwo bizajya biba bishyushye aho kuwa Gatanu ari uruvangitirane rw’indirimbo hamwe n’aba DJs batandukanye, kuwa Gatandatu abagana Quelque part bazajya bataramirwa n’abahanzi batandukanye naho ku cyumweru babasusurutse mu njyana ya salsa.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi kandi yadutangarije ko kuva ubu Buffet iri kuboneka guhera saa sita kugera saa cyenda aho wiyarurira ibyo ushaka biherekejwe n’icyo kunywa kandi ku giciro cyiza, kandi bakaba bafite umwihariko wo gutegura arimo aya kinyafurika kandi bakayategurira ahantu ureba.
Muri Quelque part haba hari amafunguro y'ubwoko bwose wakenera
Haba hari ibyo kunywa by'amako yose, ntushobora kugira ikibazo cy'icyaka uri muri Quelque part
Umuziki usobanutse ni kimwe mu byo utabura wageze muri Quelque Part
TANGA IGITECYEREZO