RFL
Kigali

Muri Fantastic Restaurant, Bralirwa irahatangira ‘Promotion’ ya Mutzig

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/07/2016 15:10
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 07 Nyakanga 2016, muri Fantastic Restaurant haraba hari igabanya ry’ibiciro ku kinyobwa cya Mutzig, aho uzajya agura Mutzig 3 izajya yongezwa iya 4.



Uretse iri gabanya ry’ibiciro, kuri uyu mugoroba muri Fantastic Restaurant haranabera igitaramo cy’indirimbo zo ha mbere, benshi bazi ku izina ry’igisope. Ni igitaramo gicurangwamo indirimbo za Karahanyuze zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu bihugu by’Iburayi n’Amerika.

Ku bakunda umupira w’amaguru, kuri uyu wa kane , guhera saa tatu z’ijoro, Fantastic Restaurant irereka abayigana umupira wa ½ w’igikombe cy’Uburayi (Euro 2016) uhuza Ubufaransa n’Ubudage.

Fantastic Restaurant iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND