Uruganda rwa Konka rurizihiza isabukuru yarwo y’imyaka 35. Mu rwego rwo gusangira ibi birori n’abakiriya babyo, ikaba yabageneye impano y’igabanyirizwa ry’ibiciro ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko ubuyobozi bwa Konka bwabidutangarije, ngo nyuma y’imyaka 35 uru ruganda rutangiye rwifuje gusangira isabukuru n’abakiriya bayo maze rugabanya ibiciro ku bikoresho bimwe na bimwe ubusanzwe byari bihenze nka televiziyo ya rutura ifite puse(pouce/inch) 55 yagabanyijweho 40% yose.
Iyi televiziyo yagabanyijwe ikaba yanogera cyane abantu batandukanye haba abafite utubari bashaka kwerekaniramo imipira cyangwa n’ibindi bitandukanye ku bakiriya babagana cyangwa se n’abashaka kuzitunga mu ngo zabo.
Uretse kuba wayishyira mu kabari cyangwa ahandi hakirirwa n'abandi benshi, iyi televiziyo wayitunga no mu rugo
Si iyi televiziyo gusa kandi bagabanyirije igiciro kuko hari na telefoni yagabanyijweho 50% yose. Iyi telefoni yaguraga ibihumbi ijana na mirongo ine(140,000).
Si iri gabanywa ry’ibiciro gusa kandi riri muri Konka kuko bazanye n’ibindi bikoresho byiza, bikomeye kandi ku giciro cyo hasi cyane.
Dore bimwe mu bikoresho bya Konka wagura ku iciro cyiza
Bagufitiye ibikoresho bityandukanye nka Kizimyamoto, ibitunganya imisatsi ndetse n'ibya telefoni
Ibikoresho byo mu gikoni bigezweho
Firigo z'ingano zitandukanye
Telefoni ushobora guha ibara wifuza
Iyi sharijeri(charger) itangaje yinjiza umuriro mu minota 10 ukawukoresha amasaha 4 yose, ikuzuza telefoni mu isaha imwe n'iminota 15 gusa
Uretse ku mashami yayo asanzwe, ibikoresho bya Konka wabisanga kandi aha. Ni mu nyubako ya 2000, ku muhanda ugana kuri Sulfo
TANGA IGITECYEREZO