Muri aya mezi nibwo KONKA Group Company Ltd iri kwizihiza imyaka 35 imaze ishinzwe. Ni muri urwo rwego iri gutanga Promosiyo ku bikoresho by’ayo mu rwego rwo gusangira iyi sabukuru n’abakiriya bayo .
Ikigo KONKA Group Company ni ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics) bitandukanye birimo: Televiziyo , Frigo, ibyuma bitanga umuyaga, telefoni n’ibindi . Ni ikigo kimaze imyaka 35 gikora aka kazi, akaba ari ikigo gikorera mu bihugu bisaga 30 harimo na Africa. Kuri ubu KONKA Group Company ikaba yarageze no muri Africa y’iburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereye.
Amatelefone yo mu bwoko bwose uhereye ku bihumbi 30.000fr uzamura ubona iyawe.
KONKA ifite Frigo zo mu ngo n’iz’ubucuruzi zihendutse kandi zidatwara umuriro mwinshi
Amateleviziyo ya rutura yo mubwoko bwa ( LED Flat Screen )
Ni muri urwo rwego rero mu kwizihiza iyi sabukuru yamanuye ibiciro bya bimwe mu bikoresho byayo kugirango ibashe kwishimana n’abakiriya bayo. Kuri ubu KONKA yagabanyijeho 50% kuri bimwe mu bikoresho byayo cyane cyane nka Television guhera kuri Pousse 47 kuzamura. Iri gabanya kandi riri gukorwa kuri Telefoni ngendanwa ku rugero rwa 40% hamwe n’ibindi bikoresho bya KONKA. Akarusho ni uko KONKA iguha garanti (Warrant) y’amezi 14. Ikindi ni uko iyo abantu bishyize hamwe cyangwa bafite aho bakorera cyangwa ahandi babarizwa(Adress), KONKA ibakopa ibikoresho byose bashaka bakazishyura buhoro buhoro.
Hano mu Rwanda KONKA Group Company wayisanga mu mujyi wa Kigali Rwagati mu nzu ya KCT no ku muhanda ugana ku bitaro bya CHUK imbere gato ya KCB Bank cyangwa ku isoko rishya rya Nyarugenge. Ushobora kuyisanga ku cyicaro cyayo kuri T2000 nshya imbere yo ku nyubako yo kwa Ndamage ukabasha kugerwaho n’iryo gabanuka .
Muri iyi minsi KONKA yazaniye abakiriya bayo ubwoko bushya bw’amatelefone butari busanzwe nabwo bwahise bujya kuri Promotion burimo nka: Konka smartphone K3 iri kugura 115000 RFW, Konka smartphone L823 iri kugura 93000RFW na Konka smart phone V713 iri kugura 610.000RWF.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri numero ya telefoni igendanwa 0788547212
TANGA IGITECYEREZO