Family Connect umuryango nyarwanda ukora ibikorwa byo gufasha ibyamamare muri muzika na siporo zitandukanye muri gahunda yo kubatembereza ibice bitandukanye by’igihugu basobanurirwa ibiteye amatsiko biba ahantu nyaburanga, mu mpera z’iki Cyumweru batembereje abarimo Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC).
Ni urugendo rwakozwe mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 29 Nzeli 2019 aho bamwe mu byamamare byifatanyije na Family Connect mu gutembera ibyiza bitatse parike y’Akagera. Mu bantu b'ibyamamare bari muri uru rugendo harimo; Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Marina na Mr Kagame.
Umuhanzikazi Marina nawe yari muri uru rugendo
Mr Kagame nawe yari kumwe na Family Connect
Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe nyiri Family Connect aganira na INYARWANDA yatangiye avuga uburyo urugendo rwagenze muri rusange cyo kimwe n’ibikorwa bindi bakoze nyuma yo kuva muri parike bageze i Kigali.
“Twagiye turi kumwe n’abahanzi abakinnyi, abanyamakuru n’abafana. Twageze mu Akagera Pational Park saa tatu (09h00’) tujya kuvunyisha abandi barifotoza. Baduhaye umuntu utuyobora bityo saa yine nibwo twatangiye Akagera Game drive”. Mukeshimana
Hamwe mu hagize parike y'Akagera ubona ko hari umurambi
Agaruka ku buryo igikorwa nyirizina cyo gusura parike y’Akagera cyatangiye, Mukeshimana yatangiye agira ati” Twahereye mu gice cy’Amajyepfo bisa n'aho nta nyamaswa nyinshi zirimo kuko twakigenze amasaha atatu (3) ariko twabonyemo ubwoko bubiri (2) bw’inyamaswa kuko twabonye inkura n'impala”.
Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe washinze akaba ari n’umuyobozi wa Family Connect
Nyuma yo gusobanura uko byari byifashe mu gice cy’Amajyepfo, Mukeshimana yavuze uko byari byifashe mu gice cy’Amajyaruguru agira ati”Igice cy’amajyaruguru twakinjiyemo ahagana saa munani (14h00’). Ni bwo twatangiye kubona inyamaswa nyinshi zitandukanye zirimo impalage, impala n’imbogo. Twarakomeje tujya ku kiyaga aho twari tugiye kureba imvubu, twarahageze turahatinda kuko twahasanze imvubu nyinshi cyane ziri hejuru umuntu azireba yitonze ku nkombe z’ikiyaga “.
Ndayishimiye Antoine Dominique umukinnyi wa Police FC
Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe avuga ko batangiye kubona intare ubwo barimo basohoka mu gice cy’amajyaruguru pa Parike. Yagize ati: “Twahavuye dusa naho turi kugana ku musozo w'igice cy’amajyaruguru. Dusohoka mu gice cy’amajyaruguru ni bwo twabonye intare. Naho twarahatinze kuko twasanze intare zimaze guhiga ziri hamwe zigera kuri enye (4). Twahamaze umwanya kuko twese twari tubonye ikintu kidasanzwe kugeza no ku mugide wari utuyoboye kuko yatubwiye ko turi abanyamahirwe kuko ngo ubundi biragoye kubona intare uzegereye ziri ahantu hamwe zirenze imwe”.
Imparage yigaragaza muri parike y'Akagera
Dore uko Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe asobanura igice gisigaye cy’urugendo ubwo bari bamaze kubona intare:
“Twahavuye dusa n’abasohoka mu Akagera National Park aho twasanze inkura. Nazo batubwiye ko n’ubwo basanzwe bagenda Akagera batarazibona nk’uko twazibonye. Tuhavuye twahise tugera aho tugomba gusohokera duhita dutaha. Ni bwo twahise twerecyeza i Kigali .
Twahagurutse kuri parike saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye, twageze i Kigali aho twakiriye abantu saa tatu (21h00) ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Familly Connect ahagana 22h00’ tubwira abari badutegereje uko urugendo rwari rumeze ndetse duhemba n’umukinnyi witwaye neza muri uku kwezi kwa Nzeli 2018 igikorwa cyacu cyabereyemo. Hanyuma tunahemba uwitwaye neza mu bo twari twajyanye mu gusura Akagera National Park”.
Imbogo zitembera muri parike nta ntugunda
Muri parike y'Akagera uhasanga inyamanswa zitandukanye
Inyoni
Marina yitegereza Akagera
Marina na Ndayishimiye Antoine Dominique bafata agafoto mu muyaga wa Parike y'Akagera
Rwari urugendo rwa mbere Family Connect ikoranye n'abantu bayo
Mukeshimana Aimee Marie Phiona Colombe washinze akaba ari n’umuyobozi wa Family Connect areba inyamanswa
Umusambi
Abari bajyanye na Family Connect bahabwa amateka atandukanye ya parike
Aho urugendo rwo gusura parike rutangirira n'aho rurangirira
PHOTOS: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO