RFL
Kigali

MU MAFOTO: Dore impamvu zifatika zatuma ukorana na Afrifame Pictures mu kugufatira amashusho n’amafoto y’umunsi mukuru wawe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/08/2015 12:19
4


Inzu itunganya amafoto n’amashusho ya Afrifame Pictures ishamikiye ku kigo cya Inyarwanda Ltd., kuri ubu irakataje mu gutanga serivisi nziza mu bijyanye n’amashusho ndetse n’amafoto y’ibirori nk’uko abakiliya babyifuza.



Ubuhamya bwa benshi bakoranye na Afrifame Pictures burabivuga, uhereye ku biciro utasanga ahandi, abakozi b’inzobere muri aka kazi, ibikoresho bigezweho, kubahiriza amasezerano, guhanga udushya, n’ibindi, ni zimwe mu mpamvu zifatika zagukurura ugakorana n’iyi nzu ku munsi mukuru w’ibirori byawe.

MU BURYO BURAMBUYE IMPAMVU ZIFATIKA ZATUMA UKORANA NA AFRIFAME PICTURES:

1.Ibiciro bikunogeye utasanga ahandi

Akenshi iyo umuntu ajya gutegura ibirori, kimwe mu bintu bya ngombwa arebaho ni ibiciro asabwa bijyanye n’uko mu mufuka we hagagaze. Ibi bibazo Afrifame Pictures yarabikemuye kuko yabashyiriyeho ibiciro bijyanye n’uko buri muntu yifite, bitewe n’ibyo yifuza kandi bimunogeye. Ku biciro byari bisanzwe, kuri ubu byagabanyijweho 30% yose mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru yanyu kandi mudahenzwe.

2.Abakozi bafite ubushobozi bagukorera ibyo wifuza

Burya ntabwo wabona ibyiza wifuza mu gihe utabikorewe n’abantu bafite ubushobozi bwo kubikora. Afrifame Pictures ifite abakozi b’inzobere muri aka kazi, haba ku bijyanye no gufata amashusho ndetse no gufotora nk’uko bigaragarira mu mafoto n’amashusho bihabwa abakiliya bakorana nayo.

3.Ibikoresho bigezweho utasanga ahandi

Mu bantu bafata amashusho, bagira umugani uvuga ko amashusho afashe nabi yose aba ari ay’ubukwe. Muri Afrifame Pictures twahaye agaciro ibirori byanyu byaba iby’ubukwe, isabukuru y’amavuko, n’ibindi ku buryo tubibafatira mu buryo bugezweho. Ibi nta kindi kibidushoboza uretse ibikoresho bigezweho. Nta hantu handi wasanga mu bukwe bakoresha igikoresho kizwi nka JIB gifata amashusho yo hejuru, dore ko kiboneka hake mu Rwanda, ariko muri Afrifame Pictures kirakoreshwa mu birori byawe ku buryo amashusho aba aryoheye ijisho ry’uyareba.

4.Kubahiriza amasezerano yumvikanweho

Benshi mu bantu bari muri aka kazi ko gukora amashusho n’amafoto bazwiho kutubahiriza amasezerano, by’umwihariko ku bigendanye n’igihe ibyo basabwa gukora bigomba kurangirira. Iki kibazo muri Afrifame Pictures ntikiharangwa, dore ko uko umukiliya yifuza ariko akorerwa kuko umukiliya ari umwami.

5.Kugufasha guhanga udushya mu mashusho n’amafoto bizakuryohereza ibirori

Muri Afrifame Pictures tubafasha guhanga udushya haba mu buryo bw’amashusho ndetse n’amafoto y’ibirori byawe. Mbere y’uko ibirori nyirizina by’ubukwe biba, tugufasha gukora agafilime kagufi kavuga ubuzima bwanyu mwabayemo mbere y’uwo munsi, ndetse n’ubuhamya bw’ababazi maze kakerekwa Inshuti n’abavandimwe ku munsi w’ibirori byanyu, bakabona koko icyabahuje kigatuma mugiye kubana akaramata.

Si aka gafilime gusa, kuko tubafasha no guhitamo uburyo bwiza bwo kwifotoza ku buryo umunsi wanyu mu mafoto utazibagirana mu mateka, kandi tukabaherekeza kuva mujya gusezerana mu rukiko, gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana, kwifotoza amafoto y’urwibutso, kwiyakira (reception), ndetse no gutwikurura byose bibumbiye mu giciro kimwe kandi cyo hasi utasanga ahandi.

N’ubwo twibanze ku bukwe sicyo cyonyine dukora kuko tugufasha gushyira mu mashusho n’amafoto ibirori byose byaba ibyo kwakira impamyabumenyi, umuhango wo gushyingura, inama zinyuranye, amashusho yo kwamamaza (TV Commercial), filime n’ibindi byose bijyanye n’amashusho.

Ukeneye serivisi za Afrifame Pictures wadusanga aho dukorera mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse muri etage ya 2, ku ruhande rureba inyubako ya UTC cyangwa ukaba wahamagara kuri telefoni 0788304594.

DORE AMWE MU MAFOTO YAFASHWE NA AFRIFAME PICTURES:

Ku mafoto y'ibirori byawe, Afrifame Pictures igukorera uko ubyifuza

Kuva mu rukiko...

Gusaba no gukwa...

Kwambikana impeta...

 Kwifotoza..

Kwiyakira... aho hose Afrifame Pictures iraguherekeza mu mafoto n'amashusho meza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JJ8 years ago
    Murakoze cyane kuri service mutanga kandi mwiyemeje kugaragazamo ubunyamwuga. ibi nibyo dushaka nk'abanyarwanda. ariko kandi muramenye ntibizabe byabindi twumva abantu bamamaza nyamara wabagana ugasanga nta service nziza batanga biteke nuko bateganyije gutanga neza izo service ariko ntibatekereze k'umubare w'abantu bashobora kwacyira bityo hakazamo uburyarya. Icyindi nimuduhe address zanyu umuntu yababonaho.
  • Pathos8 years ago
    Ibyo Ni sawa kbsa!none contact zanyu twazibona?
  • Pathos8 years ago
    Ibyo Ni sawa kbsa!none contact zanyu twazibona?
  • AFRIFAME Pictures8 years ago
    Ukeneye serivisi za Afrifame Pictures wadusanga aho dukorera mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse muri etage ya 2, ku ruhande rureba inyubako ya UTC cyangwa ukaba wahamagara kuri telefoni 0788304594.





Inyarwanda BACKGROUND