RFL
Kigali

Mu gitaramo gishyushye Abarundi barasusurutsa abasohokera Quelque Part

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:2/07/2015 8:16
0


Nk’uko bisanzwe mu mpera z’icyumweru abasohokera muri Quelque Part, uretse kuryoherwa na serivisi zihatangirwa, basusurutswa n’umuziki w’abantu batandukanye. Mu mpera z’iki cyumweru turimo rero, abakunda umuziki w’abarundi bashyizwe igorora.



Nk’uko ubuyobozi bwa Quelque Part bwabidutangarije kuri uyu wa 3 Nyakanga, 2015, kuri serivisi nziza y’amafunguro n’icyo kunywa wifuza haziyongeraho n’umuziki w’akataraboneka w’i Bujumbura aho abazahasohokera bazasusurutswa n’abahanzi nka Matabaro, Frank G 80 n’abandi benshi.

Si aba bahanzi gusa kandi kuko hazaba hari na DJ Israel na DJ Prince bazakomeza kubavangira umuziki w’abaturanyi b’abarundi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu ubundi ukanyurwa na serivisi nziza ziherekejwe n’umuziki uzira amakemwa.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND