RFL
Kigali

Kimironko: Abanyamahirwe muri promosiyo ya 'Babongere' ya Primus bashyikirijwe ibihembo banataramirwa na Urban boys

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:4/03/2017 14:12
0


Kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa saba kimironko munsi y’isoko, uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus yashyikirije abanyamahirwe ibihembo batsindiye muri poromosiyo yayo ya ‘Babongere’, ndetse itsinda rya Urban boys naryo ritaramira abakurikiranye icyo gikorwa.



Babongere ni poromosiyo yatangijwe mu minsi ishize aho abakunzi ba Primus bahawe amahirwe yo gutombora ibintu bitandukanye birimo matora, radiyo, amagare, ndetse n'ibihembo nyamukuru by'inzu n'imodoka. Ibi bakaba bagigeraho nyuma yo gupfundura primus baguze maze bakareba mu mufuniko niba haba hashushanyijeho ikintu runaka, maze cyaba kiriho ukabika neza umufuniko ukazajya ku muranguzi wa primus bakaguha icyo watomboye.

Tugarutse kuri iki gitaramo cyabereye Kimironko, abanyamahirwe bamwe batuye muri aka gace baje bashyikirizwa ibihembo byabo, ndetse hari n'abandi babitsindiye ako kanya kuko Primus yari yahageze. Umwe mu bo twaganiriye watomboye matora, mu byishimo byinshi yagize ati " Ndanezerewe cyane, njyewe nari ndi kumwe n'inshuti zanjye, maze tugura icyo kunywa ku bw'amahirwe nsanga umufuniko wanjye uriho matora, ubu ngiye kurara neza pe."

Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa saba n’igice aho umushyushyarugamba yatangiye aryoshya ibirori afatanyije n’abafana abinyujije mu buryo bw’amarushanwa, nyuma hakurikiyeho guhemba abatomboreye aho maze nyuma haza Urban boys.

Urban boys yageze ku rubyiniriro imvura ihita igwa ariko kubera urukundo abafana baberetse biyemeza kunyagiranwa nabo.

Uko byari byifashe mu mafoto:

PRIMUS

Umushyushyarugamba(MC)

PRIMUS

Umwe mu bafana bakinnye irushanwa ryateguwe n'umushyushyarugamba

 PRIMUS

Uyu nawe yari ari kurushanwa

PRIMUS

PRIMUS

DJ Chris niwe wavangavangaga imiziki

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

 PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

PRIMUS

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND