RFL
Kigali

Mu gihe yizihiza isabukuru yayo ya mbere, Kaymu.rw yageneye impano idasanzwe abifuza gukorana nayo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:26/01/2015 12:36
1


Mu gihe urubuga rwa mbere muri Afurika rucururiza ku murongo wa Internet Kaymu.rw izihiza isabukuru yarwo ya mbere,rwifuje gushimira abakorana narwo aho hatanzwe poromosiyo( promotion) ku bicuruzwa usanga kuri urubuga.



Mu Rwanda hasanzwe bucuruzi  hakorwa ubucuruzi butandukanye ariko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikaba ryaratumye  bufata indi ntera.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye ubucuruzi bukorerwa kuri internet bwiyongera.”Kaymu ni izina rigarukwaho kenshi mu Rwanda iyo havuzwe ubuguzi n’ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoresha umurongo wa Internet.

Uko Poromosiyo (Promotion) ya Kaymu.rw iteye

Icya mbere kugeza ubu ni uko ibicuruzwa biri kuri Kaymu.rw byagabinyirijwe ibiciro ku buryo budasanzwe kuva ku myambaro, za mudasobwa,ama telephone, ndetse n’ibindi….n’ibindi,kugeza kuwa 1-2-2015.

Kugeza ubu abaguzi benshi bakoresha urubuga rwa Kaymu.rw batuye mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko ariho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rimaze gutera imbere kandi n’abacuruzi benshi bakaba bari mu mujyi wa Kigali ariko Kaymu ikaba irimo kugerageza kwagura imbago ngoifate n’abacuruzi benshi bakorera hirya y’umujyi wa Kigali aho kugeza ubu Kaymu ifite abacuruzi baherereye mu karere ka Musanze ndetse na Muhanga.

kaymu

Kaymu.rw ni urubuga rumaze gukataza m bucuruzi bukorerwa ku murongo wa Internet

Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaguzi aho baba baherereye hose ku bashaka kubona ibyo bifuza ndetse bikabasanga aho baherereye haba mu ngo zabo cyangwa mu biro aho bashobora kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye nka Tigo cash,mobile money cyangwa se Cash igihe bagejejweho ibyo baguriye kuri Kaymu.rw.

Kaymu kugeza ubu ikaba iri gukorana n’abacuruzi bagera ku 1500 mu Rwanda mu mwaka umwe imaze itangiye gukora.Ibi bikaba byaroroherereje abaguzi n’abacuruzi kubasha guhahirana mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Kaymu kandi ifite abakozi bashinzwe kwita ku baguzi mu gihe bari guhahira kuri Kaymu.rw kugeza bagejweho ibyo baguze ndetse banabishimye.

Kaymu.rw ni urubuga rukorera ku murongo wa Internet ruhuza kandi rukorohereza abacuruzi kumenyekanisha no kugurisha ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakabasha kubona ibyobifuza mu gihe gito,ikaba ifasha abacuruzi babigize umwuga ndetse n’abashaka kugurisha ibyo batagikoresha kumenyekanisha ibyo bagurisha.Kuri Kaymu.rw ukaba uhasanga ibicuruzwa by’ubwoko bwose ku giciro gito kandi ntakuka.

Kaymu.rw ikaba yishimiye gukorana n’abanyarwanda mu nzego zitandukanye.Ushobora kuduhamagara kuri +250725219626/+250784365917 cyangwa ukadusura kuriwww.kaymu.rw

Aisha uwimana

PR Kaymu rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter Magnika9 years ago
    woow keep going on kaymu!





Inyarwanda BACKGROUND