RFL
Kigali

Mu birori mboneka hacye bya Rayon Sports, SKOL Brewery Ltd yongeye kwibutsa abafana gahunda ya Gikundiro Promotion-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2018 11:58
0


Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018 ni bwo Rayon Sports yamuritse imyenda, abakinnyi na numero bazakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019 ari nako SKO Brewery Ltd nk’umutera nkunga mukuru akomeza kwibutsa abafana gahunda na Gikundiro Promotion.



Mutesi Doreen umuyobozi wungirije muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe iyamamaza bikorwa, yibukije abafana b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Rayon Sports ko gahunda ya Gikundiro Promotion ikomeje kandi ko ari byo yashyiriweho.

Nk’uko Mutesi yanabigarutseho, muri iyi poromosiyo SKOL yageneye abafana ni uko ushobora kugura amacupa abiri (2) mato ya SKOL ugahabwa ikarita wiyandikaho ushyiraho amazina yawe, nimero ya telephone igendanwa n’akabari ufatiyemo iyo karita.

Nyuma iyo umaze kugura iyo karita, uko uguze amacupa abiri ya byeri ya SKOL bahita bagutereraho kashe mu gihe uzifatiye aho Rayon Sports yakiniye kuko uruganda rwa SKOL ruba ruhafite akabari cyangwa se ku tundi tubari twemewe twa SKOL. Icyo gihe abantu 500 bazaba baragejeje kashe 15 bazahembwa ibihembo biriho ibirango byemewe bya Rayon Sports.

Mutesi Doreen umuyobozi wungirije muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe iyamamaza bikorwa asoba ura gahunda ya Gikundiro Promotion

Mutesi Doreen umuyobozi wungirije muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe iyamamaza bikorwa asobanura gahunda ya Gikundiro Promotion 

Abafana ba Rayon Sports  baraye neza

Abafana ba Rayon Sports baraye neza kuko igikorwa bari bategereje cyagenze neza 

Ku Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018 ni bwo Ryon Sports izaba yakira Mukura Victory Sport kuri sitade ya Kigali, aha naho gahunda ya Gikundiro Promotion izakomeza.

SKOL Brewery Ltd yatanze miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda  (20.000.000 FRW) mu igiurwa ry'imyenda ya Rayon Sports

Rayon Sports

SKOL Brewery Ltd yatanze miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda (20.000.000 FRW) mu igurwa ry'imyenda ya Rayon Sports

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports avuga ko ibikombe byose ari ibya Rayon Sports

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports avuga ko ibikombe byose ari ibya Rayon Sports

Uruhimbi (Stage) rwakorerwagaho gahunda zose rwari rukozwe mu mbaraga za SKOL

Uruhimbi (Stage) rwakorerwagaho gahunda zose rwari rukozwe mu mbaraga za SKOL 

Abafana ba Rayon Sports  muri sitade nto ya Remera

Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports muri sitade nto ya Remera 

Abakinnyi ba Rayon Sports  batuje mu mwambaro mushya

Abakinnyi ba Rayon Sports batuje mu mwambaro mushya 

Queen Cha asusurutsa abitabiriye

Queen Cha asusurutsa abitabiriye 

Ku kijyanye n'umuziki abakinnyi ba Rayon Sports wababeshya bicye

Ku kijyanye n'umuziki abakinnyi ba Rayon Sports wababeshya bicye 

PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND