Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017 kuri Galaxy Hotel habereye umuhango wo kwizihiza imyaka itanu (5) JUMIA imaze ikora muri Afurika n’imyaka ine (4) imaze ikorera mu Rwanda. Abakozi ba JUMIA bishimira ko intego bari bihaye zo korohereza abanyarwanda kubona ibyo bakeneye vuba kandi neza no kuba bafite umubare munini w’ababag
JUMIA ni sosiyete yorohereza abakiliya kuba bagura ibyo bifuza birimo amafunguro, amazu , ibibanza ndetse no kuba umuntu ubyifuza yagurisha icyo ashaka aciye ku rubuga rwa JUMIA mu cyitwa JUMIA Deal.
Hano mu Rwanda, JUMIA ifasha abakiliya bayigana kuba bagura cyangwa bagakodesha inzu n’ibibanza (JUMIA House), kuba batumiza amafunguro akabasanga aho baba bari hose (JUMIA Food), kuba bagufasha kugura no kugurisha imodoka (JUMIA Car), kuba wagura imyenda biciye mu kitwa Kaimu n’ibindi.
Alvin Katto uyobora JUMIA mu Rwanda avuga ko icyo baharanira ari ukorohereza abanyarwanda muri gahunda zo kugura, kugurisha no gukodesha hifashishijwe murandasi (Internet) kandi ko kugeza ubu bishimira ko abanyarwanda bamaze kumenya Jumia ndetse bakaba bamaze kwiyongera. Alvin Katto yagize ati:
Mu myaka ine tumaze mu Rwanda ndetse n’imyaka itanu JUMIA imaze muri Afurika, navuga ko hano mu Rwanda tumaze kugira byinshi tugeraho kuko akazi twakoze muri iyo myaka niko gatuma ubu tumaze kumenyekana kuko turahita abantu bakamenya ko JUMIA iri mu kazi kandi mbona n’abanyarwanda bitabira serivisi zacu bagenda biyongera.
Mu kiganiro yagiranya na INYARWANDA, Katto yakomeje avuga ko kuri ubu Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko bagomba kumenya kubyaza umusaruro internet yihuta iri mu gihugu, ikababera inzira nziza yo kugabanya ingendo bajya ku isoko n’amaresitora ahubwo bagaca ku rubuga rwa JUMIA bahaha cyangwa bagurisha bakanakodesha ibyo bifuza.
Mu myaka ine JUMIA imaze mu Rwanda, Katto avuga ko babanje guhura n’imbogamizi yo kubanza kumvisha abantu uburyo internet ari igisubizo ku bibazo bahura nabyo ndetse no kubaremamo icyizere kugira ngo bahagarike gushidikanya kuri serivisi za JUMIA. Alvin Katto yagize ati:
Urabona ko ibintu by’ubucuruzi biciye kuri internet byageze muri Afurika bitinze mu gihe abatuye i Burayi n’indi migabane bari baramaze kubimenyera. Bityo wasangaga mu minsi yacu ya mbere mu Rwanda dutakaza imbaraga nyinshi mu gukangurira abantu kumva neza imikorere yacu.
Uwacu Grace umunyarwandakazi ukora muri JUMIA ariko muri serivisi zo kugura no gukodesha inzu cyo kimwe no kugura ibibanza, yabwiye INYARWANDA ko myaka ine bamaze mu Rwanda baje gusanga inzu ihenze bagize ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (1.000.000 US$) mu kugurisha mu gihe iyifite igiciro cyo hasi ifite agaciro ka miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda(9.000.000 FRW).
Mu gukodesha, Uwacu avuga ko basanze inzu ihendutse ifite agaciro k’ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda (180.000 FRW) mu gihe inzu ikodeshwa basanze ifite igiciro cya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW).
Muri Jumia House bisaba ko umuntu wese ufite inzu cyangwa ikibanza ajya ku rubuga (HouseJumia.rw) akareba ahari inzu cyangwa ikibanza yifuza hahita haza uko iteye ndetse ukaza no kubona uwayishyizeho ah aherere n’uburyo wamubonamo nyuma ukaba wahura nawe mukagura cyangwa akagukodesha bitewe n’icyo wifuza.
Kuri ubu muri Jumia House bafite ibibanza bigera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) n’inzu zigera kuri miliyoni 800 (800.000.000). Abashyira inzu cyangwa ibibanza ku rubuga rwa Jumia House bibasaba ko nyiri nzu yishyura ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda (30.000 FRW) mu gihe cy’amezi atatu (3).
Munyabugingo Albert uhagarariye Jumia Food yasobanuye ko icyo bakora ari ukuba buri muntu wese wifuza amafunguro bayamugezaho mu gihe gito mu buryo buhendutse kuko amafunguro ya macye ari uguhera ku gihumbi na magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (1500 FRW).
Mu guhuza abanyarwanda n’amaresitora, Munyabugingo avuga ko imbogamizi bahuye nazo bagitangira byabanje kubagora kubyumvisha abantu uretse abanyarwanda bagiye bagira amahirwe yo gutembera hanze y’u Rwanda. Aha avuga ko bagiye bagerageza kwigisha abantu uko bikora kuri ubu bakaba bamaze kubona ko abakiliya bikubye ku kigero bari bariho bagitangira.
Jumia Market na Jumia House bavuga ko abakiliya bafite bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 35. Basobanura ko mu Rwanda usanga abakoresha murandasi (Internet) ari urubyiruko cyane bityo ugasanga aribo bagira amahirwe yo kuba bahaha cyangwa bakagurisha ibyo bafite cyangwa bifuza bifashishije ikoranabuhanga.
Mu mbuga ya Hotel Galaxy
Uwacu Grace umunyarwandakazi ukora muri JUMIA ariko arebana cyane na serivisi zo kugura no gukodesha inzu cyo kimwe no kugura ibibanza
JUMIA imaze imyaka itanu (5) ikorera muri Afurika
Sandrine Isheja Butera n'umutware we Kagame Peter abakorana bya hafi na JUMIA
Abakozi ba JUMIA bakata umutsima w'ibyishimo
Alvin Katto uyobora JUMIA mu Rwanda
Munyabugingo Albert uhagarariye Jumia Food
Abitabiriye bafata amafunguro
Abakozi ba JUMIA bishimira ibyiza bamaze kugeraho
Abakozi ba Jumia mu byishimo bishimira ibyagezweho
Abakozi ba JUMIA bahuza ibiganiro kumeza
Josiane Ingabire Ndengeye (Ubanza ibumoso) niwe uhuza JUMIA n'itangazamukuru anarebana n'ubucuruzi muri JUMIA (JUMIA PR & Marketing Manager)
TANGA IGITECYEREZO