RFL
Kigali

MTN yatunguye Nyirarukundo Salome imushyikiriza ibihembo bye mbere y’uko yerekeza mu Buholandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 18:00
2


Nyirarukundo Salome yashyikirijwe na MTN ibihembo yegukanye muri Kigali International Peace Marathon iherutse kubera mu mujyi wa Kigali tariki 21 Gicurasi 2017. Ibihembo yemerewe na MTN yabishyikirijwe mbere y’uko yerekeza mu Buholandi.



Kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki 30 Gicurasi 2017 ni bwo umukobwa Nyirarukundo umaze kwamamara mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu birometero 21 (Half Marathon), akaba ari nawe wegukanye umudari wa zahabu mu marushanwa aherutse yitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), yerekeje mu gihugu cy’u Buholandi mu marushanwa yo gusiganwa yateguwe muri iki gihugu. 

Mbere y’uko yerekezayo, yatunguwe na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa ubwo yahamagarwaga ku biro byayo i Remera agashyikirizwa ibihembo bye nk’uko byari byarasezeranywe n’uwahoze ayobora ishami rya Marketing Madamu Yvonne Manzi Makolo, usigaye ari umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair. Ibi Madame Yvonne yabivugiye mu muhango wo gutangiza Peace Marathon mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavuze ati “Twe nka MTN mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kwegukana imidali ya zahabu myinshi, twijeje ibihembo umukobwa wegukana umwanya wa mbere muri iyi marathon izaba tariki 21/5."

MTN Rwanda yahembye Patient

Mu bihembo yashyikirijwe harimo na Televiziyo ya Rutura

Nyirarukundo yashyikirijwe telefoni yo mu bwoko bwa BlackBerry iherekejwe n’amakarita ndetse na Television. Mu magambo yuzuye umunezero, Nyirarukundo uzwi nka Salome yagize ati: “Ni ukuri sinzi ibyo navuga, mu buzima bwanjye ni bwo bimbayeho, mbonye flat na telefoni ntigeze mbona mu buzima, ubu se mvuge iki, ndashimira MTN kubwo kwita kuri athletisme kandi ikaba impaye motivation abanyakenya banyitege ubutaha ntibazamenya aho naciye.”

Salome yashimiye Perezida Paul Kagame anahigira kuzereka igihandure abanya Kenya

Salome yongeye gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ati: "Namenye ko yanshimiye biranshimisha,nanjye sinzatezuka gukomeza guharanira gutsinda tugakomeza kuzamura ibendera ryacu mu Rwanda ndetse no mu mahanga.” Salome yasoje ashimira Federasiyo idahwema kubaba hafi,kubashyigikira ndetse ahamagarira n’abandi bafatanyabikorwa gushyigikira athletisme mu Rwanda.

MTN RwandaMTN Rwanda

MTN Rwanda

Salome yahawe na MTN telefone yo mu bwoko bwa BlackBerry

Nyirarukundo Salome yiyereka abafana mbere yo kwakira igihembo

Salome ni umukobwa umaze kwamamara mu Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku maguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet6 years ago
    Asanti sana MTN mukozibintu najyaga ntekereza umuntu uzabitangira agahemba uwo mwana
  • nicayenzi6 years ago
    NSHIMIYE UYU NYIRARKUNDO, NSHIMIYE MTN, NSHIMIYE IMANA





Inyarwanda BACKGROUND