RFL
Kigali

MTN yatanze inkunga mu ihuriro mpuzamahanga ry’abagore bakora ubucuruzi ryatangijwe mu Rwanda na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2017 12:24
0


Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga "She Trades" ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi. Ibirori byo gutangiza iri huriro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017,bibera muri Kigali Convention Centre.



SheTrades ni urubuga rw’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi ‘ITC’ (International Trade Centre), rumaze umwaka umwe rutangiye dore ko rwamuritswe muri Nzeri 2015, bikaba biteganyijwe ko muri 2020 ruzaba rumaze guhuriza ku isoko abagore b’abacuruzi bagera kuri milyoni imwe. MTN Rwanda, imwe muri sosiyete z’itumanaho mu Rwanda yatangaje ko ishyigikiye uru rubuga aho izajya ihugura abagore b'abacuruzi bari muri uru rubuga ndetse ikaba yabemereye kujya indi nkunga yo gutunga bakanakoresha ku buntu ‘Application’ ya ITC SheTrades. (free downloads and training) bikabafasha kurushaho guteza imbere ubucuruzi bwabo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker yavuze ko MTN izafasha uru rubuga SheTrades mu kurumenyekanisha binyuze mu bigo by’itangazamakuru bikorana na MTN Rwanda. Yavuze kandi ko ikindi bazakora mu guteza imbere uru rubuga ari ugutanga amahugurwa ku bagore b’abacuruzi ku bijyanye n’uko bakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo bakaba bacururiza kuri interineti. Yagize ati: "Intego yacu ni ukongerera imbaraga abanyarwandakazi b’abacuruzi no guteza imbere ubucuruzi bakora n’imishinga yabo. Turashaka ko muri 2020 tuzaba tumaze guhuriza ku isoko abagore 2000, twizera ko ari ikintu cy’ingenzi kizateza imbere ubukungu."

Arancha González, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ITC (International Trade Centre),yavuze ko ibyo MTN Rwanda ikoze ari urugero rwiza n’abandi bakwiye kuyireberaho. Yagize ati “Turashaka gusembura izindi porogaramu za Guverinoma, abikorera, imiryango itandukanye n’abandi bafasha abagore kugira ubwigenge mu bukungu no kugera kuri serivisi z’imari”. Yakomeje avuga ko hakenewe ibindi bigo bikomeye bitera inkunga iyi gahunda mu rwego rwo kugera ku ntego yarwo yo guteza imbere ubukungu bw’umugore.

Madamu Jeannette Kagame hamwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ITC, Arancha González

Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba, na we wari muri ibi birori, mu ijambo rye, yasobanuye ko porogaramu ya SheTrades ireba abagore bari mu bucuruzi hatitawe ku cyo bakora. Yavuze kandi ko abagore bo mu Rwanda babonye urubuga rwiza rwo kumurikiramo ibicuruzwa byabo no gucuruza ku rwego mpuzamahanga.

Ibirori byo gutangiza uru rubuga mu Rwanda byahurije hamwe abahagarariye abakozi ba Leta n’abikorera mu ntego yo gushyigikira ubucuruzi bukorwa n’umugore no kubafasha kugera ku isoko mpuzamahanga. Ibihugu byitabiriye uyu muhango ni u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia n’u Buhinde. Mu mwaka umwe gusa urubuga SheTrades rumaze kuko rwatangiye, kugeza ubu abagore bagera ku bihumbi 800 bamaze kurujyamo, intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2020 ruzaba rufite abanyamuryango miliyoni imwe baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ubwo hatangizwaga mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ry’abagore bakora ubucuruzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND