RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze amagare 100 y’agaciro ka miliyoni 8 Rwf ku bafatanyabikorwa bayo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2018 18:54
0


Sosiyete y'Itumanaho ya MTN yizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda, yatanze amagare 100 afite agaciro ka miliyoni umunani ku bafatanyabikorwa bayo bakorera mu mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyo gutanga amagare kizakomereza no mu tundi turere.



Norman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN mu gihugu hose yabwiye itangazamakuru ko batanze amagare 100 ku bafatanyabikorwa ba MTN batuye mu turere twa Gasabo, Nyarugenge ndetse na Kicukiro, uturere twombi two mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko MTN ikomeje kwita ku bafatanyabikorwa bayo babagenera ibikoresho bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Avuga ko uyu munsi abahawe amagare ari abashakisha aho abakiriya ba MTN bari, bakabahugura bakababwira ibyiza bya MTN. Yagize ati:

Iki ni icyiciro kigenda gishacyisha abakiriya bacu aho bari bakabahugura bakababwira ibyiza bya MTN. Bamara kubabwira ibyiza bya MTN bakabazanira umu’agent’, umu’agent’ bakamushyira aho hantu niba yari asanzwe adahari. Uwo mu’agent’ akaba afite ‘product’ zose za MTN kugira ngo bashobore kuzitanga cyangwa se kuzigurisha muri ako gace.

Yavuze ko aba bafatanyabikorwa bafashije MTN kugera ahantu ahari ho hose mu gihugu. MTN yiyemeje kongera umubare w’aba bafatanyabikorwa bakava kuri 200 (mu gihugu hose) bakagera kuri 416. Avuga ko buri Murenge wo mu Rwanda bazagiramo umuntu ubahagarariye ari nawe uzajya ukurikirana buri gikorwa cyose cya MTN.

noram

Norman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN mu gihugu hose

Norman Munyampundu yavuze ko n’ababana n’ubumuga nabo batabibagiwe kuko babashakiye amagare yabugenewe. Ngo uretse aba bafatanyabikorwa ba MTN, n’aba ‘agent’ nabo bazahabwa amagare mu minsi iri imbere.

alex yishi

Alex yishimiye igare yahawe na MTN Rwanda

Alex usanzwe ari umucuruzi wa ‘mitiyu’ muri Kacukiro yabwiye INYARWANDA ko ashimishijwe n’inkunga atewe na MTN avuga ko igare yahawe rigiye kumufasha mu kazi ke ka buri munsi akora. Yagize ati “Numvise nishimye kubera y’uko hari igihe biba bitugoye ariko kuba tubonye igare nk’iyi bigiye kumfasha mu kazi kanjye ka buri munsi.”  Yavuze ko yakoranye na MTN Rwanda kuva bazana uburyo bwo kohererezanya amafaranga buzwi nka ‘Mobile Money’, ngo yaguye ubucuruzi bwe anatanga ‘mitiyu’ ibintu avuga ko bimutunze.

Imyaka 20 irashize MTN ikorera mu Rwanda. Mu rwego rwo gukomeza kwegera abakiriya babo no gusangira kubyo bagezeho muri iyi myaka, MTN yateguye uburyo bwinshi bwo kwishimana n’abakiriya harimo nka gahunda ya ‘Izihirwe na MTN’ n’ibindi byinshi bigamije gukomeza kwagura umuryango mugari.

Kwinjira muri iyi gahunda ‘Izihirwe na MTN’ usabwa kohereza 20 kuri 2018 cyangwa ugakanda *140*6#. Umunyamahirwe azajya ahamagarwa n’iyi Nimero: 0784000000. MTN  bati “Twifatanye mu byishimo, ku buntu”. Mu gihe cy’amezi atatu, hazatangwa ibihembo birimo: Amakarita yo guhamagara, moto zigera kuri 13, inka, amafaranga, guhabwa interineti y’ubuntu, sms y’ubuntu n’ibindi, guhamagara ku buntu, Televiziyo, Telefone n’ibindi.

AMAFOTO:

Munyampunga

Norman wa MTN aganira n'uwahawe igare

mtn

rwanda

Abakozi ba MTN Rwanda

rda

Bamwe mu bahawe amagare

rda

Amagare yatanzwe afite agaciro ka miliyoni umunani z'amafaranga y'u Rwanda

UMVA HANO INDIRIMBO YA MTN YARIRIMBWE NA CHARLY&NINA


AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND