RFL
Kigali

MTN yatangije uburyo bushya ‘Tap & Pay’ bwo kwishyurira ibicuruzwa kuri Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/11/2016 9:49
0


Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2016 nibwo MTN Rwanda yatangije uburyo bushya Tap & Pay (kozaho wishyure) bwo kwishyura ibicuruzwa ku bantu basanzwe bakoresha Mobile Money. Ubu buryo bwatangijwe mu rwego rwo kuzana udushya hagamijwe kandi korohereza abakiriya ba MTN by’umwihariko abakoresha Mobile Money.



MTN Tap&Pay ni uburyo bushya bwazanywe na MTN Rwanda buzajya bufasha abantu batari bacye bakoresha Mobile Money kwishyura ibicuruzwa mu maduka agezweho akoresha iyi serivisi, abantu bakajya bishyura bitabaruhije cyangwa ngo bibasabe gutwara amafaranga mu ntoki ndetse by'akarusho umuntu akaba ashobora gutuma undi kujya kumuhahira. Umuntu ukoresha Tap & Pay ashyirirwa akarango kitwa ‘Tag’ kuri telefone ye gakorana na konti ya Mobile Money ye ndetse n’imashini iba iri mu iduka uwo muntu agiye guhahiramo.

Muri ubu buryo bwa MTN Tap&Pay, aka karango umuntu aba yarashyirewe muri terefone ye, iyo agakojeje kuri iyo mashini asanze mu iduka runaka, uhita usabwa gushyiramo umubare w’ibanga ukoresha kuri Mobile Money, ubundi ako karango kagahita gakura amafaranga kuri konti ye ya Mobile Money angana n’igiciro cy’ikintu aguze. Mu muhango wo gutangiza ubu buryo, wabereye muri Kigali City Tower (KCT), Guverineri wa Banki y’igihugu,BNR, John Rwangombwa yavuze ko iyi serivisi izihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda.

Yvonne Manzi Makolo wo muri MTN Rwanda, yatangaje ko ubu buryo babuzanye mu Rwanda nyuma y’ikoranire bagiranye na Verifone Mobile Money. Yakomeje avuga ko ubu buryo bujyanye n’icyerekezo bafite cyo kugezaho abakiriya babo ibyiza n’udushya mu ikoranabuhanga. Hon. John Rwangombwa  umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu, yavuze ko ubu buryo bushya buzanywe na MTN Rwanda bwihutisha kwishyurana mu bikorwa by’ubukucuruzi bitandukanye kandi uko byihuta akaba ari nako  n’iterambere ryihuta bitewe n’uko iterambere ry’ubukungu riterwa n’ukuntu ibikorwa by’ubucuruzi bigenda byihuta.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa areba imikorere y'ubu buryo bushya

Norman Munyampundu ushinzwe serivisi z’abakiriya muri MTN Rwanda yavuze ko bafite icyizere cy’uko MTN Tap & Pay izafasha abakiriya babo guhaha mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Shaun Morgan yavuze ko yaba abacuruzi ndetse n’abaguzi, bose bazungukira muri ubu buryo bushya bityo akaba ahamagarira abantu bose kujya muri Mobile Money.

Uzajya akoresha Tap & Pay nta mafaranga azajya akatwa nk’uko bisanzwe bikorwa kubabika n’ababikuza kuri Mobile Money. Utumashini 100 nitwo twatangiye gukoreshwa muri iyi serivisi ya Tap& Pay ndetse bikaba biteganyijwe ko muri Werurwe 2017 hazazanwa utundi ibihumbi bitatu tuzagurwa amafaranga atari munsi ya miliyoni 600 kugira ngo dukoreshwe mu maduka atandukanye.

Kugeza uyu munsi MTN Rwanda ifite abafatabuguzi basaga miliyoni imwe bakoresha serivisi ya Mobile Money. Iyo ukoresha Mobile Money ubasha kwishyura amafaranga bu buryo butandukanye aho ushobora kwishyura amafaranga y’ishuri, serivisi za Banki, ingendo mu modoka, kwishyura amazi n’umuriro n’ibindi byinshi. Ubu buryo bwa Tap & Pay butangijwe nyuma yaho mu cyumweru gishize, MTN yatangije ukwizi yisen ukwa Mobile Money mu nsanganyamatsiko igira iti “Let’s go cashless”. 

Kwishyura hakoreshejwe ubu buryo byatangiye gukoresha mu maduka agezweho (Supermarkets)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND