RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije iminsi 30 yo gushimira abakiliya bayo-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/10/2017 14:48
1


Mu gikorwa ngarukamwaka MTN igira, ishimira abakiliya bayo uburyo bayizeye bagahitamo gukoresha serivisi zayo. Iki gikorwa cyo gushimira kizamara iminsi 30 ahakorerwa serivisi za MTN hose kikaba kizibanda kumva ibyo abakiliya bifuza ndetse no kumva ibyo bashima.



Uku kwezi kwiswe “Turabemera” kwatangijwe uyu munsi tariki 6 Ukwakira 2017 ahari inzu nshya y’ubucuruzi ya MTN mu mujyi wa Kigali muri CHIC. Ni igikorwa cyatangijwe na Norman Munyampundu, umuyobozi wa MTN Mobile Money wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda. Muri uyu muhango, Norman Munyampundu yatangaje ko iki gikorwa kimaze imyaka 3 gikorwa ndetse avuga ko MTN Rwanda ikomeje gushimira abakiliya bayo badahwema kwitabira serivisi zitandukanye MTN ibazanira, imyaka ikaba ibaye 19 MTN iri ku isonga mu bigo by’itumanaho mu Rwanda.

Gaspard Bayigane, umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko uku kwezi ko gushimira kugamije kubaka icyizere hagati ya MTN n’abayigana. Yagize ati “Icyizere ntabwo kiza gutyo gusa, ni ibintu ugomba kugaragaza, dushaka ko abakiliya barushaho kwishimira serivisi MTN itanga."

Abakozi ba MTN baha serivisi umukiliya

Hashimiwe kandi umukiliya w’imena wabashije gukoresha cyane serivisi za MTN akaba amaze imyaka igera kuri 7 akoresha izi serivisi. Yahawe impano ya telefoni ihenze, modem ndetse n’igitabo gikoreshwa mu kwandika ibintu bitandukanye (agenda). Uyu mukiliya yavuze ko yishimira cyane serivisi za MTN ndetse ngo nta wundi murongo akoresha muri serivisi z’itumanaho.

MTN yanashimiye umukiliya wayo imuha impano

Ati "Hano dukoresha interineti ya MTN gusa"

Muri iki gikorwa cyo gushimira abakiliya, abakozi ba MTN bazajya bazenguruka ahantu hose babaza abakozi uko serivisi zifashe ndetse n’ibyo bifuza byakosorwa cyangwa bigakorwa kugira ngo barusheho kunogerwa n’ibyo MTN ibakorera. Uretse ibi kandi, MTN ifite indi mpano yise “Ryoherwa” yashyizweho mu rwego rwo gushimira abakiliya, umuntu wese uzajya ashyiramo ama inite guhera kuri 200 azajya ahabwa iminota y’inyongera ashobora gukoresha hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa.

Abakiliya bahabwa serivisi zitandukanye ku cyicaro cya MTN giherereye muri CHIC

MTN yaboneyeho gusaba abakiliya bayo gukoresha uku kwezi bishimira izi mpano yabageneye ndetse bakanayibwira uko bakira serivisi zitandukanye n’ingorane cyangwa ibyiza baba bahuriramo. 

Na yombi, MTN yakira abayigana

Norman ati "Turabemera"

AMAFOTO: Sabin Abayo-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhoza francine6 years ago
    MTN ndayikunda cyane,kuko iyo ugiye ubagana bakwakira na yombo baseka bakagufasha Muri kwisonga rwose mukomereze aho Ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND