RFL
Kigali

MTN yatangije gahunda ya ‘MTN Business Call’ izajya ifasha abacuruzi mu kazi ka buri munsi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2016 18:03
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016 nibwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije ku mugaragaro gahunda izajya ifasha abacuruzi n’abakiliya babo kuzajya baganira ku bijyanye na serivisi batanga batarinze kujya kubareba aho bari.



Muri iyi gahunda yiswe ‘MTN Business Call’ Umucuruzi azajya ahabwa nimero yihariye azajya amenyesha abakiliya be kugira ngo nibamushakaho serivisi bajye bayihabwa hatajemo gutinda.

MTN

Munyampundu Normani aganiriza abanyamakuru kuri gahunda ya MTN Business Call

Nk’uko Munyampundu Normani ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda yabitangarije abanyamakuru, yavuze ko iyi gahunda igenewe abashoramali bari mu rwego rw’ibanze ndetse n’abisumbuyeho (Small and Medium Enterprises). Yagize ati:

“Business Call Assist ni serivisi nshyashya tuzanye mu Rwanda ariko mu bindi bihugu byo ku isi irakora ndetse inakoreshwa n’ibigo by’imari iciriritse, kandi ni uburyo abagana izo business bazajya batelefona bagashobora kwakirwa neza.Iyo serivisi izaba ikora nka ‘Call Center’ isanzwe”.

“Ubundi kugira ngo ikigo gihabwe ‘Call Center’ birahenda cyane  ariko kuri aba banyemali bizaba biboneka ku giciro gito cyane. Nta soft Ware cyangwa HardWare icyenewe ahubwo ni ukuguhereza serivisi nk’umushoramari ugatangirra ukakira abakiliya baguhamagara nkaho ari Call Center ariko nta bindi bikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye bikoreshejwe. Umukiliya azajya ahamagara (Kuri nimero yatanzwe na MTN ku mukiliya)  nyuma abakozi banyu bari muri icyo kigo bakire  abo bakiliya”.

Munyampundu Normani

Munyampundu Normani ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda

Urugero nko mu gihe umukiliya  ashaka kuvugana n’abantu bashinzwe umutungo mu kigo runaka, Munyampundu yavuze ko mu gihe uhamagaye ushaka kuvugana n’umuntu wo mu icungamutungo rya kampani runaka, uzajya uhita uyoborwa inzira wamubonamo bakubwira umubare wakandaho ugahita witabwa.

Umushoramari uzajya ahabwa nimero ishobora kwakira abakiliya benshi icyarimwe azajya yishyura ibihumbi 25  by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’ukwezi (25.000 FRW).

MTN DAMARARA

Bamwe mu bafite business bakora bari bitabiriye iki kiganiro

MTN DAMARARA

Saloma Habibu ushinzwe ibigo bikora ubucuruzi muri sosiyete ya MTN asobanura neza gahunda ya MTN Business Call

jgfkyufyufyufyufyt

Abanyamakuru basobanurirwa gahunda ya MTN Business Call

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyane7 years ago
    Iyi serivisi irakenewe cyane. Ariko ikibazo ni uko bene ibyo bigo ubwabo ari bo bakunze kuba badashaka kuvugana n'abakiriya, ku buryo ari bake bazayitabira.





Inyarwanda BACKGROUND