RFL
Kigali

MTN izanye Serivisi ya SMEs mu kwagura no guteza imbere ubucuruzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2016 16:24
0


Binyuze mu ishami ry’ubucuruzi (MTN Business),MTN yatangaje gahunda nshya yiswe Small and Medium Enterprises (SMEs) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi horoherezwa abakoresha mu kazi kabo no mu kukabyaza umusaruro bakoresheje ikoranabuhanga.



MTN Business ikaba ikataje mu rugamba rwo kuzana ibisubizo mu bucuruzi binyuze mu ikoranabuhanga n’itunamaho by’umwihariko akaba ari intambwe nziza yo kwishimirwa mu bigo by’ubucuruzi bito n’ibiciritse kuko ubu buryo buzabafasha kwagura isoko ryabo bagahura n'abakiriya mu buryo bworoshye. MTN izanye iyi serivisi nyuma yo gusanga ibi bigo ari bimwe mu bikorerwamo cyane ubucuruzi.

Serivisi ya SMEs igiye gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda,Cameroon,Swalizand,Ghana na Uganda ndetse mu mpera za Mata 2016 abakiriya n’abafatanyabikorwa ba MTN bakaba bazatangira gukoresha ubu buryo.  Debbie Minnaar umukozi muri MTN ufite ubucuruzi mu nshingano ze,yavuze ko ubwo buryo buzatuma habaho kugabanyuka kw’ibiciro.

Serivisi ya SMEs ni uburyo bushya abacuruzi b’ibigo bito n’ibiciriritse bazajya bakoresha interineti bagahanahana amakuru bikabafasha no gukurikirana ibikorwa byabo by’ubucuruzi no mu kuvugana n’abakiriya babo.

Inyungu ku bakiriya bagana ibi bigo by’ubucuruzi ni uko bashyizwe igorora kuko muri ubu buryo bazajya babasha kugura ibyo bifuza muri ibyo bigo kandi bakabigura bitabaruhije kuko bazaba bafite uburenganzira bwo kuba bakwishyura bakoresheje MTN Mobile Money.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND