MTN Rwanda yasoje "21days of y’ello care" yubaka ibyumba by’amashuli mu karere ka Nyagatare, bitanga icyizere ku batuye i Ndamu ko abana babo batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwiga.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kamena 2017 ni bwo ibikorwa bya “21 days of y’ello care”byasojwe mu muhango waranzwe n’ibikorwa by’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuli mu mudugudu w’Akayange,akagali ka Ndamu,umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.
Muri aka gace nta shuli ryahabaga bityo bikagora abana bakoraga urugendo ruri hagati ya kilometero zirindwi n’icumi. MTN ikaba yiyemeje kuzakurikirana iyubakwa ry’ibyumba bitatu mu byumba umunani biri kubakwa kugeza imirimo yabyo irangiye.
“21 days of y’ello care”ikaba ari igikorwa kiba buri mwaka aho abakozi n’abayobozi ba MTN Rwanda bafata iminsi 21 batanga ubufasha mu duce dutandukanye tw’igihugu,muri uyu mwaka wa 2017 iki gikorwa cyaranzwe no guhugura abarimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga,gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu bigo bitanu,gutanga ibigega by’amazi mu bigo bitandatu ndetse no kubaka ibyumba by’amashuli bitatu.
Umuyobozi wa MTN mu Rwanda,Bart Hofker asatura amabuye n'inyundo
Ni igikorwa cyaranzwe n'ubwitange hakoreshejwe imirimo y'amaboko
Ingabo z'igihugu nazo zifatanyije na MTN muri iki gikorwa kuko nazo hari uruhare ziyemeje kugira muri iki gikorwa kugira ngo aya mashuli yubakwe
Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda asobanura impamvu "21 days of y'ello care" yibanze mu bikorwa by'uburezi
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yashimiye MTN kuba yarahisemo kuza gukora iki gikorwa mu karere ka Nyagatare
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO