RFL
Kigali

MTN yahuje Western Union na mobile money ku bari mu Rwanda n’abari muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:7/07/2015 15:53
0


Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, sosiyete MTN ikorera mu bihugu 22 ku mugabane wa Afurika yagiranye ubufatanye na Western Union mu buryo bwo koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abatuye muri ibyo bihugu.



Western Union, kuri ubu iyoboye mu byo gutanga serivisi zo kwishyura ifatanyije na MTN Group, ikigo cy’itumanaho gikorera mu bihugu byinshi aho ifite abafatabuguzi basaga miliyoni ibihumbi 2, uyu munsi batangije ku mugaragaro gahunda nshya yo kohererezanya amafaranga hagati y’u Rwanda na Cote d’Ivoire aho abafatabuguzi ba MTN muri ibi bihugu byombi bazajya babasha kwakira amafaranga ya Western Union kuri telefoni zabo.

Abohereza amafaranga bashobora guhitamo kuboherereza banyuze ku mukozi wa Western Union cyangwa akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga hanyuma uwayohererejwe akaba abasha kuyabona kuri telefoni ye igendanwa akaba ashobora kuyakoresha wishyura fagitire, kuyoherereza undi muntu, kugura ikarita yo guhamagara ndetse n’izindi serivizi MTN Mobile Money itanga.

Uretse kuba bizongera umubare w’abohererezanyaga amafaranga hakoreshwe Western Union muri ibi bihugu byombi ndetse n’abakoresha Mobile Money mu Rwanda na Cote d’Ivoire bazabasha kubikuza amafaranga yabo ku biro (Agencies) birenga 400 mu Rwanda bya Western Union ndetse na 1,350 muri Cote d’Ivoire. Mobile Money na Western Union byombi bikazafasha abo muri ibi bihungu byombi kubasha kohererezanya no kwakira amafaranga ku nshuti n’abavandimwe babo.

Umuyobozi mukuru wa Western Union Khalid Fellahi yagize ati “Western Union ikomeje kwaguka hirya no hino muri Afurika, yorohereza abakiriya kwakira no kohererezanya amafaranga byihuse.”

Yakomeje avuga ko Western Union igamije kuzamura ubukungu bwa Afurika, uyu mubagabane ukava mu bucuruzi bwa gakondo ahubwo igakora amasaha 24, iminsi irindwi kuri irindwi.

Muri Mata 2015, MTN yari ifite miliyoni 27,4 bakoresha serivisi za mobile money mu bikorwa 14 bitandukanye, ibyo bikorohereza abakiriya kohererezanya amafaranga ndetse no kwishyura serivisi bakeneye hirya no hino ku Isi.

Serigne Dioum ushinzwe serivisi za mobile money muri MTN Group yatangaje ko iyo sosiyete ari yo iyoboye izindi z’itumanaho muri Cote d’Ivoire, aho ifite abafatabuguzi miliyoni 8,3 kandi abagera kuri miliyoni 2,6 bari muri mobile money.

Serigne ati “MTN yiyemeje gutanga serivisi zishingiye ku dushya zituma ubuzima bw’abakiriya barushaho kuba bwiza.”

Guhuza mobile money na Western Union bizafasha abantu kohereza no kwakira ku buryo bwihuse amafarnga hirya no hino ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND