Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyahaye MTN Rwanda igihano bitewe nuko MTN yimuriye serivizi zayo z’ikoranabuhanga (IT Services) hanze y’igihugu.
RURA ishingiye ku kuba MTN ngo yarishe ibiteganywa n’amabwiriza yahawe, yaciye MTN Rwanda ihazabu ya miliyari 7 na miliyoni 30 z’amanyarwanda (7,030,000,000 Frw) nkuko bikubiye mu itangazo RURA yageneye abanyamakuru ryagiye hanze kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017.
MTN Group ikorera muri Afrika y’Epfo yatangaje ko MTN Rwanda yahawe igihano na RURA. MTN yavuze ko igihano yahawe na RURA kingana na miliyoni 8 n’igice z’Amadorali y’Amerika (US $ 8.5 million).
Icyo gihano kikaba gishingiye ku kutubahiriza amabwiriza yatanzwe na RURA abuza MTN guhuza ikoranabuhanga rya MTN Rwanda n’ububiko bw’Ikoranabuhanga rya MTN muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Iburasirazuba buri muri Uganda.
MTN ikomeza ivuga ko imaze amezi ane igirana ibiganiro na RURA ku bijyanye n’iki kibazo ndetse ko izakomeza kuganira nayo mu gushakira hamwe umuti.
TANGA IGITECYEREZO