RFL
Kigali

MTN yafatanije na ENGEN mu korohereza abakiriya kugura ibikomoka kuri peteroli bakoresheje MTN Mobile Money

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/12/2016 18:25
0


Kuri ubu abakiriya ba ENGEN na MTN bashyizwe igorora kuko izi sosiyete zombi zafatanije kubashakira igisubizo kirambye aho bitakiri ngombwa kujya kuri sitasiyo kugura lisansi witwaje amafaranga mu ntoki kuko ushobora gukoresha Moble Money ukishyura ibicuruzwa byose ENGEN icuruza.



Kuri uyu munsi tariki 07/12/2017 nibwo MTN Rwanda yamurikiye abanyarwanda ndetse inatangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyi serivisi nshya ije yiyongera ku zindi serivisi zitandukanye MTN Mobile Money yari ifitiye abakiriya. Izi serivisi zizajya ziboneka kuri sitasiyo za ENGEN  10 zibarizwa mu mujyi wa Kigali ndetse mu ntangiriro za 2017 izi serivisi zizaba ziboneka kuri sitasiyo za ENGEN mu gihugu hose.

MTN  ikomeje gushyira imbaraga mu kwegereza abakiriya bayo uburyo bworoshye bishyuramo serivisi zitandukanye badakoresheje amafaranga aya yo mu mpapuro afatika mu rwego rwo kugira uruhare no muri gahunda nziza y’igihugu yo kugira sosiyete idakoresha amafaranga y’impapuro (cashless society) cyane cyane ko n’igihugu cyishyura amafaranga menshi mu gukoresha amafaranga yo mu mpapuro afatika dukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Mary Asiimwe, umuyobozi muri MTN (MTN’s General Manager of Human Resources and Corporate Affairs) yagize ati “Nk’uko twabyiyemeje, tuzakomeza kuzana udushya ku isoko ryo mu Rwanda. Turizera ko ubu bufatanye na ENGEN buzorohereza abakiriya bacu bakoresha Mobile Money”.

MTN Rwanda

Kuva Mobile Money yatangira gukoreshwa muri 2010 MTN yakomeje kugenda izanira abakiriya bayo uburyo bworoshye bajya bishyura serivisi zitandukanye batagombye kujya gutonda umurongo cyangwa no kugorwa no gutwara amafaranga cyangwa no kugira impungenge zo kwibwa amafaranga, kugeza ubu MTN ikaba ifite abakiriya barenga miliyoni bakoresha Mobile Money.

Mu birori byabereye kuri sitasiyo ya ENGEN ku Kicukiro, umuyobozi wa ENGEN Sarah Doukoure yagize ati “ibi byose ni ukugira ngo abakiriya bishimire ibyo dukora. Ubu bufatanye bwa ENGEN na MTN ni intambwe ikomeye cyane mu kugera ku ntego yo kuba muri sosiyete idakoresha amafaranga yo mu mpapuro, byongera kandi n’umutekano w’abakiriya bacu bikanaborohereza.” Aba bose kandi banashimiye nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame we uhora atekereza icyateza u Rwanda imbere cyane cyane mu bijyanye no gukoresha serivisi ziteza imbere ubukungu bw’igihugu zikoresha ikoranabuhanga.

Engen ni sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2008 iguze iyitwaga TOTAL, ifite amasitasiyo 21 mu Rwanda. Kugira ngo ubashe gukoresha iyi serivisi nshya ku buryo Wabasha kugura lisansi ukoresheje Mobile Money, ugomba kuba uri umufatabuguzi wa MTN Mobile Money, umukiriya abona ubutumwa bugufi bumusaba kwemeza ubwishyu aba asabiwe n’umukozi wo kuri sitasiyo ucuruza lisansi, ubyemeza winjizamo umubare w’ibanga ukoresha wa Mobile Money, amafaranga ahwanye n’ibyo uguze agahita akurwa kuri konti ya Mobile Money, ukaba urishyuye utagombye kujya gushakisha amafaranga kuri banki cyangwa ku mu agent wa Mobile Money.

Izindi serivisi abafatabuguzi ba Mobile Money bari basanzwe bakoresha harimo kwishyura umuriro w’amashanyarazi, fagitire z’amazi, kugura ama inite, kwishyura amafaranga y’ishuri, ifatabuguzi rya televiziyo, kubitsa no kubikuza amafaranga kuri konti za banki, no kohereza amafaranga. Ibi byose bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyane cyane kubera gahunda yo kugabanya amafaranga yo mu mpapuro abantu batwara mu ntoki bahaha ibintu bitandukanye.

Mary Asiime avuga uburyo MTN ishyize igorora abagura essance

Umuyobozi wa ENGEN, Kayihura ubwo yavugaga ku kamaro k'iyi gahunda

Mu gutangiza ubu buryo hakozwe ibirori bikomeye

Amafoto: Thamimu Hakizimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND