RFL
Kigali

MTN yafashije amwe mu mashuri yo mu cyaro kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2016 18:17
0


Mu mushinga wa ICT Connect Schools, MTN yatanze mudasobwa 96 ziherekejwe n’amezi 3 y’ubuntu yo gukoresha interineti mu mashuri ane yisumbuye.



Uyu mushinga ni imwe muri gahunda MTN Rwanda Foundation yo gushora imari no gushyira ingufu mu burezi ndetse no kwegereza abantu uburyo bwo kubona interineti hafi yabo.

Amashuri yahawe ibyo bikoresho ni Kigarama Technical Secondary School mu karere ka Ngoma (mu Burasirazuba), Sumba Secondary School muri Nyamagabe (mu Majyepfo), College Officiel De Mburabuturo muri Nyamasheke (mu Burengerazuba) na Groupe Scolaire Rambura muri Nyabihu (mu Burengerazuba).

Avuga mu birori byo gutanga izi mudasobwa, Mary Asiimwe wari uhagarariye MTN yagize ati “Ubu bufasha MTN Foundation itanze mu bijyanye n’ikoranabuhanga ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushake n’inshingano ifite bwo guteza uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda. MTN yumva kandi iha agaciro k’ikoranabuhanga mu burezi mu Rwanda”

Kuva uyu mushinga wa ICT Connect Schools watangira muri 2016 MTN Foundation yamaze gutanga ibikoresho muri za laboratwari z’ikorabuhanga 24, ikaba isigaje guha ibikoresho izindi 6 kugira ngo ibe igeze mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30. Uyu mushinga kandi wasanze MTN yari imaze iminsi mike itanze ibikoresho bizana ingufu z’amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba mu mashuri muri gahunda ya Y’ello Care.

MTN kandi yakomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira abanyarwanda muri gahunda zitandukanye harimo izo kurwanya Malaria, SIDA, guha ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, kubaka amashuri, gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imishinga iciriritse y'abari n’abategarugori.

Asiimwe Mary yasoje ashishikariza abantu kumva agaciro k’ikoranabuhanga no gukoresha ibyo bikoresho bahawe neza bakabibyaza umusaruro cyane cyane ko iyi ari imwe muri gahunda za Leta gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND