Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nzeri 2015 nibwo Sisiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yujuje miliyoni enye z’abafatabuguzi bakoresha umurongo wa MTN.
Muri raporo yo mu kwezi kwa Nyakanga 2015 yashyizwe hanze na RURA ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, yavugaga ko abanyarwanda bakoresha itumanaho rya terefoni bagera kuri miliyoni 8.1 ku ijanisha bakaba bangana na 72.6%.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Gunter Engling yavuze ko kugeza kuri uyu mubare wa miliyoni enye z’abakoresha MTN, byaharaniwe na buri wese wo muri MTN mbere y’uko bagera kuri bitatu bya kane.
Nyuma yo kugera kuri uyu mubare wa miliyoni enye, MTN Rwanda yihaye ingamba zo kuguma ku mwanya w’imbere yari iriho ku isoko, igakoresha amahirwe ifite igakomeza kuzana udushya hagamijwe korohereza abakiriya bayo.
Nyuma y’imyaka 17 MTN Rwanda imaze kuva itangiye gukorera mu Rwanda, kugeza ubu ikomeje kugenda yaguka buri munsi ari nako izana ibigezweho ku bafatabuguzi bayo. Ibyo bigaragarira kuri terefone zigezweho za Smart phones, interineti yihuta, serivisi zikemura ibibazo bya benshi n’utundi dushya dutandukanye.
Gunter Engling umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yashimiye cyane ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, abafatabuguzi bayo bakoresha simukadi za MTN kuko aribo batumye iyi sosiyeti igera kuri uru rwego ikageza miyoni enye z’abakoresha simukadi za MTN.
Yavuze kandi ko MTN izakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ikaba igisubizo cy’itumanaho mu Rwanda. Izatanga umusanzu kandi mu ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi no mu bindi bikorwa by’ingirakamaro mu rwego rwo kuba hafi y’abafatabuguzi bayo.
MTN Mobile money, ni imwe muri serivisi yakemuye ibibazo byinshi bijyanye no kwishyura, aho abafatabuguzi bayo babasha kwishyura amafaranga y’ishuri, imisoro ya Leta, kugura umuriro, amazi, kwakira amafaranga yoherejwe kuri Western Union, imikoranire ya hafi na MTN Uganda n’izindi serivise zitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO