RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) mu gufasha abana barererwa muri “Autisme Rwanda”

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2016 20:22
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza nibwo MTN ikigo cya mbere mu itumanaho hano mu Rwanda cyasuye abana barererwa mu kigo cya ‘Autisme Rwanda‘ hagamijwe kubegera no kubafasha kuryoherwa n’impera z’umwaka n’iminsi mikuru iri imbere.



Ikigo cya Autisme Rwanda ni kigo gifasha abana bavukanye uburwayi bwa ‘Autisme’ kuba bakigishwa bimwe mu bintu umuntu akenera kugira ngo abeho harimo nko kwikorera isuku, kwiga n’ibindi bitewe n’ubushobozi buke aba bana baba baravukanye bwo kuba bahita babyibwira nk’uko bisanzwe.

‘Autisme’ ni uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire (Comportements) bijyanye no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto. Muri iki gikorwa cyaberaga ku kicaro cya ‘Autisme Rwanda’, Kamagaju Rosine washinze akaba anayobora iki kigo, yashimiye ababyeyi bagira imyumvire yo kuzana abana muri iki kigo ndetse akanashimira abalimu bakomeza kwita kuri aba bana ndetse anashimira cyane MTN Rwanda idahwema gufasha abanyarwanda mu buryo butandyukanye bitari itumanaho gusa.

Ibikorwa byo gufasha abaturarwanda muri gahunda yo gufatanya na leta kubaka igihugu, MTN Rwanda ibinyuza mu kiswe ‘MTN Foundation’ , gahunda isanzwe inafasha mu gusakaza mudasobwa n’ibindi bikoresho bifasha abana n’abakuze mu myigire yabo (Education).

Mukarubuga Zulfat wari uhagarariye MTN Foundation muri iki gikorwa, yafashe umwanya ashimira buri umwe wese witanga kugira ngo abana barererwa mu kigo cya “Autisme Rwanda” babone ibyangombwa-nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mukarubuga Zulfat ati “MTN Foundation nta kindi ibereyeho uretse gushyigikira gahunda za Leta ari nayo mpamvu muzabona tuba twafashe iya mbere mu bikorwa byose bishyigikira abana kuko nirwo Rwanda rw’ejo. Tuzahoza amaboko n’imbaraga zacu kuri aba bana bafite ikibazo cya Autism.“  Yasoje avuga ko MTN Foundation itibagiwe abana ndetse ko itazanibagirwa ko hari ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Languida yabwiye abari aho ko we ubwe yakoze mu kigo yakoranaga n’abantu bafite ubumuga butandukannye kandi ko ntacyo byamutwaye mu gihe cy’imyaka 10 yamaranye nabo ndetse ko byabera abandi urugero rwiza rwo kumenya kubana na bagenzi babo bafite ibibazo by’ubuzima.

Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye mu kigo cya “Autisme Rwanda”, yagarutse ku kwitsa cyane mu gushimira MTN Rwanda muri gahunda igira mu gufasha abatuye igihugu mu bijyanye n’umuryango (Social Affaires). Yasoje asaba ababyeyi barerera muri Autisme Rwanda ko bagomba kwihangana.

“Nakoranye n’abantu bafite ubumuga mu gihe kingana n’imyaka icumi (10) bityo rero njye iyo mbona aba bana, mbyumva vuba cyane. Nashimira MTN Rwanda kuko mukunda kwita ku miryango mubinyujije mu buryo butandukanye bw’ibikorwa mugenda mukora mu nce z’igihugu, haba mu gutanga za mudasobwa n’ibindi nk’ibi mugenda mugaragaza.” Nyirabahire Languida Umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu gusoza ijambo rye ryari ryiganjemo gushimira MTN Rwanda yatanze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 FRW), Nyirabahire yifurije abana, ababyeyi, abayobozi ba Autisme Rwanda n’abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND