Imyaka 11 irashize MTN Rwanda itangije gahunda yayo yo gukora imishinga igamije iterambere ry’abanyarwanda, ni muri gahunda yise Y’ello Care ikorerwa mu bihugu 22 byose MTN ikoreramo. Iyi gahunda muri uyu mwaka ikaba yatangijwe ku mugaragaro ndetse hagarukwa ku mishinga MTN izibandaho.
Kuri uyu wa 5 tariki 01/06/2018 ni bwo MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro MTN Y’ello Care, igikorwa kizamara iminsi 21 hakorwa imishinga igamije iterambere ry’abanyarwanda. Ibi MTN ibikora ikoresheje 1% by’inyungu iba yabonye hanyuma igakora ibikorwa bishobora kugira inyungu rusange. Iyi gahunda iba mu bihugu byose 22 MTN ikoreramo ndetse mu myaka 5 ishize MTN Y’ello Care yibanze cyane ku mishinga y’uburezi.
Umyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker avuga gahunda Y'ello Care muri 2018
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker yagarutse ku mishinga 3 y’ingenzi uyu mwaka uzibandaho. Uwa mbere ni ujyanye no kubaka imidugudu y’icyitegererezo, gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bijyanye naryo undi ukaba uwo kubaka ibigega by’amazi yo kunywa mu bigo by’amashuri ndetse no guhugura abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Muri iki gikorwa kandi MTN yishimiye ibyo yamaze kugeraho muri gahunda ya Y’ello Care bibarurwa mu gaciro k’amafaranga agera kuri kimwe cya kabiri cya miliyari y’amafranga y’u Rwanda, dore ko buri mwaka nibura miliyoni 50 zigenda muri gahunda ya Y’ello Care mu gihe cy’imyaka 11. Kimwe mu biheruka gukorwa harimo kubaka ishuri mu karere ka Nyagatare aho abana bakoreshaga amasaha 4 bajya kwiga ndetse bagakoresha andi 4 bataha, iryo shuri MTN yubatse rikaba ryarabashije korohereza abo banyeshuri.
MTN Rwanda ni cyo kigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda gikora ibikorwa bigendanye n’iterambere ry’abanyarwanda, ibi bikaza byiyongera kuri serivisi nziza zitandukanye MTN Rwanda isanzwe itanga. Izo ni izijyanye no guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi, interineti, mobile money, mo cash, MTN Tap and Pay ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye byorohereza abanyarwanda muri serivisi zabo za buri munsi.
Abakozi batandukanye ba MTN bari bitabiriye gahunda yo gutangiza Y'ello Care no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 MTN Rwanda imaze
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO