RFL
Kigali

MTN yatangije icyumweru ngarukamwaka cyo kwegera abafatabuguzi bayo mu gihugu hose-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2016 10:12
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2016 nibwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije icyumweru ngarukamwaka cyo kwegera abafatabuguzi bayo barenga miliyoni enye (4.000.000) mu ma santiri (Centers) yose yo mu gihugu aho iyi sosiyete ikorera.



Mu Cyumweru iyi gahunda izamara ntabwo izaba ireba gusa abasanzwe bakorana na MTN ahubwo ku bantu bose bifuza kumenya ku bicuruzwa na serivisi itanga baratumiwe kuzajya bitabira aho izaba iri gusobanura uko gahunda zabyo zimeze. Aha, ku muntu uzajya aba afite icyo asobanuza ni ukukibaza ako kanya agahabwa igisubizo.

Mu  birori byo gutangiza iki Cyumweru baybereye kuri ‘Service Center’ ya Nyamirambo, Yvonne Manzi Makolo umuyobozi ushinzwe amasoko muri MTN yavuze ko nka gahunda y’ubucuruzi, biba ari ngombwa kwegera abakiliya kugira ngo ubatege amatwi wumve icyo bacyeneye kugira ngo bakomeze kuryoherwa n’ibyo ubagezaho. Yagize ati:

“Nk’uko ari ubucuruzi, biba ari ingenzi kuri twe (MTN) kugira ngo twumve agaciro k’abakiliya bacu.Muri iki cyumweru, ubuyobozi bwa MTN buzegera amasantere yose kugira ngo buganire bunumve icyo abafatabuguzi bayo hagamijwe kubashimisha no gutuma banogerwa na gahunda za MTN”.

Yvonne Manzi Makolo@MTN

Yvonne Manzi Makolo ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda asobanura ibijyanye n'icyumweru cyahariwe abafatabuguzi b'iyi sosiyete

Makolo akomeza avuga ko gutanga serivisi nziza ku bantu bagana MTN Rwanda ari ikintu baharanira mu kazi bakora kose. Akavuga ko iki cyumweru kizafasha mu kwereka abakiliya uburyo bwiza serivisi za MTN zabanogera.

Muri iki Cyumweru iyi gahunda izatuma abagura ibintu bitandukanye muri MTN bazajya bagabanyirizwa atanu ku ijana (5%) ndetse no kuzajya hatangwa interineti ya GB2.Ibi bikazakorwa mu ma ‘Service Center’ zose mu gihugu.

Iki cyumweru ngarukamwaka kandi gihura neza n’umunsi mpuzamahanga w’agaciro ka serivisi zihabwa abafatabuguzi ndetse n’abakozi baba batanze umusanzu mu gutuma abakiliya bagubwa neza biciye mu guhabwa ibyo bakeneye.

 MTN DAMARARA

Serivisi za MTN ziba zegerejwe abakiliya bazo aho batuye

Numa Alain@MTN

Numa Alain umuyobozi ushinzwe poromosiyo muri MTN Rwanda

MTN

Umwana abyina 'YOLO'

MTN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND