RFL
Kigali

MTN Rwanda yashyizeho uburyo buzajya bufasha inshuti gusangira interineti

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/12/2016 22:48
0


MTN Rwanda ikigo cya mbere mu Rwanda muri gahunda z’itumanaho cyashyize hanze uburyo bwiza buzajya bufasha abakiliya b’iyi sosiyete gusangira interineti muri gahunda yiswe”MTN Internet M2U”, uburyo bushya buzajya butuma umwe mu nshuti asangiza undi interineti.



Ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gukwirakwiza interineti mu bakiliya ndetse no korohereza buri mufatabuguzi wa MTN mu kuba yakwisanzura kuri interineti mu buryo bwiza kandi bwizewe. “MTN Internet M2U” ni buryo butuma abavandimwe n’inshuti bahana interineti aruko bakanze akanyenyeri, 825, akanyenyeri 10 bagasoza bandika akadirishya (*825*10#).

MTN Rwanda

Ubu buryo busa naho bwuje ikoranabuhanga, bwaje kugira ngo mu gihe nk’umuntu wo mu muryango cyangwa inshuti mu gihe yaba afite interineti idahagije cyangwa ntayo afite na busa bityo akaba yagobokwa na mugenzi we akamuha kuri interineti akoresheje uburyo (*825*10#). Iyo uwakiraga interineti ashaka kureba ingano ya interineti bamuhaye, akanda akanyenyeri, 825, akanyenyeri, 11 agaherutsa akadirishya (*825*11#).

Sumesh Menom umwe mu bagize uruhare mu izanwa rya serivisi ya MTN Internet M2U biciye mu kitwa ‘U2opia Mobile’ yavuze ko uburyo bwa interineti bukoranye agashya bwazanywe mu rwego rwo kugira ngo abafatabuguzi ba MTN bakomeze kuryoherwa na interineti yihuta bitabaye ngombwa ko bava ku murongo igiheinterineti ishize ahubwo ko bashobora gusaranganya iyo mugenzi we yaba afite.

Menom akomeza avuga ko nk’umwe mu bantu bahagarariye “U2opia mobile” banejejwe no kuba bari gukorana neza na MTN Rwanda  ndetse bikaba bigeze ku  musaruro wo kuba bamuritse ku mugaragaro uburyo bwo gusangira interineti ku bavandimwe n’inshuti bakoresha umurongo wa MTN.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND