RFL
Kigali

MTN Rwanda yamuritse uburyo bushya bw'ingenzi ku bakiliya bayo basanzwe bitabira serivise za MTN Mobile Money

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/07/2014 16:40
2


Sosiyete y’itumanaho ya MTN-Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo KCB, RSwitch na I&M Bankwhich,kuri uyu wa Kane tariki ya 17/07/2014 yatangije uburyo bubiri bushya ku bakiliya bayo basanzwe bakoresha serivise ya MTN Mobile money.



Ubwo buryo bushya MTN yashyize hanze harimo uburyo bwa mbere bujyanye no kubika no kubikuza amafaranga hakoreshejwe ATM ku bakiliya ba MTN basanzwe bakoresha serivise ya MTN Mobile money, Aha ni ukuvuga ko umukiliya wa MTN ashobora kujya kuri imwe muri izi bank z’abafatanyabikorwa ba MTN, agashobora kubikuza amafaranga akoresheje ATM ye.

NABHG

Abayobozi bakuru ba MTN hamwe n'abafatanyabikorwa muri izi serivisi nshya

Gusa uretse izi banki, MTN Rwanda yasinyane amasezerano na RSwitch n’izindi banki zigera ku munani(8) bakorana nazo, ku buryo mu minsi ya vuba abakiliya ba MTN Mobile money nazo bashobora kujya kuri ATM kuri izo banki naho bakahakorera izi serivise nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri MTN.

as

Ng'iki icyuma kizajya kifashishwa

Uburyo bwa kabiri MTN yamuritse ku bufatanye na KCN ni ubujyanye no kuba umukiliya wayo usanzwe afite konti muri KCB, aho ariho hose mu gihugu ubu amafaranga bafite kuri konti yabo ya Mobile money bashobora kuyabitsa kuri konti zabo muri KCB, Aha bashobora no kuvana amafaranga yabo bafite kuri konti ya KCB bakayashyira kuri konti yabo ya Mobile money.

nshgd

Ubwo yavugaga kuri izi servise ebyiri bashyize ahagaragara, umuyobozi mukuru muri MTN ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi, Norman Munyempundu yagize ati “ Izo serivise ebyiri tuzanye ni uburyo bwo korohereza abakiliya bacu kugirango barusheho kubonera igihe gikwiye serivise z’amafaranga. Ni ukuvuga igihe ushaka amafaranga, isaha yose mu masaha 24 mu minsi 7 uyabone bitabaye ngombwa ko ujya ku bakoze ba MTN nk’uko byari bisanzwe.”

nbshg

Norman Munyempundu asobanura uburyo izi serivisi zizajya zikoreshwa

Ku ruhande rw’abari bahagarariye ibi bigo bya ma banki byatangiranye iyi gahunda na MTN nabo bagaragaje ko bishimiye ubu bufatanye kandi ko biteguye gukorana neza mu buryo bushoboka kugirango abakiliya babo barusheho kunogerwa na serivise zitandukanye babateganyiriza.

Tubamenyeshe ko kubikuza amafaranga ya MTN Mobile money kuri ATM ufata telephone yawe ukandikamo *182#, ugahitamo ahanditse serivisi za banki, hanyuma ugahitamo ahanditse ATM ubundi ugashyiramo imibare yawe y’ibanga(PIN) bagahita baguha umubare gihamya, ubundi ugahita wemeza. Iyo urangije ibyo uhita ujya kuri ATM utarengeje iminota itanu maze ukandikaho numero yawe ya telephone, ugashyiramo umabare w’ibanga wo kubikuza hanyuma amafaranga wasabye agahita asohoka.

nbhsg

Aha, hageragezwaga imikorere n'imikoreshereze y'iki cyuma

Naho mu gihe wifuza gukoresha konti yawe ya banki winjira kuri serivise ya MTN Mobile money nk’ibisanzwe wanditse *182# maze ugahitamo ahanditse Servisi za banki, maze nyuma ugahitamo kohereza amafaranga kuri banki cyangwa kuvana amafaranga kuri konti bitewe na serivise ukeneye, ugakurikira ayo mabwiriza kugirango ubashe kohereza amafaranga kuri konti yawe ya banki cyangwa guhuza konti yawe ya MTN Mobile money n’iya banki.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntare9 years ago
    gud job kweli.. pro nuko bigagabanya job opportunities mu gihe services zirushaho gutangwa na machine.
  • ntare9 years ago
    gud job kweli.. pro nuko bigagabanya job opportunities mu gihe services zirushaho gutangwa na machine.





Inyarwanda BACKGROUND