RFL
Kigali

MTN Rwanda yamurikiye itangazamakuru gahunda yinjiranye mu gihembwe cya gatatu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2017 13:19
1


Nkuko bisanzwe buri gihembwe MTN Rwanda ihamagara itangazamakuru ikaryereka uko igihembwe bashoje cyagenze ari nako ibamurikira gahunda yinjiranye mu gihembwe kiri imbere, ni muri urwo rwego bamaze kwerekana gahunda binjiranye mu gihembwe cya gatatu.



Ibi byabereye mu kiganiro abayobozi ba MTN Rwanda bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 muri Marriott Hotel, aho ubuyobozi bwa MTN bwagaragaje gahunda nshya bwinjiranye mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2017 aha bakaba bagaragaje ko MTN ihagaze neza byaba mu mafaranga aho bungutse 3% ugereranyije n’igihembwe cyabanje bitewe cyane n'inyungu yavuye muri Mobile Money.

MTNAlain ni we wari uyoboye ibiganiro

Ubuyobozi bwa MTN bwahumurije abanyarwanda batekerezaga ko kuba MTN yaraciwe amafaranga bagiye kuyakata abakiriya,aha bagize bati”MTN kugira ngo igume ku isoko ihagaze neza ni uko ikora neza rero ntabwo twakorera nabi abakiriya tukibakeneye. Rero abavuga ko hari ibyo twahinduye kugira ngo abakiriya bacu bishyure ariya mafaranga ntabwo ari byo ahubwo turi kubaha serivise nziza kugira ngo tugumane abakiriya bacu.”

MTNUmuyobozi wa MTN abwira itangazamakuru uko gahunda zifashe muri iki gihembwe batangiye

Ikindi kibazo cyabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com ni ukuba MTN itakigaragara cyane mu ruhando rw’imyidagaduro. Kuri iki kibazo, MTN yahamije ko igiye kugaruka, aha ubuyobozi bwa MTN bwagize buti ”Twatangiye MTN TUWUKATE muri 2004 nyuma tuyihagarika kuko twagombaga gufasha Salax Awards gusa magingo aya nayo yarahagaze, ubu rero turi gushaka uko twahita dusubira muri ibi bintu by’imyidagaduro cyane cyane muri iki gihembwe cya gatatu n’icya kane cy’uyu mwaka.”

MTNAbayobozi ba MTN banyuranye bari bitabiriyeMTNAbanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Muri iki kiganiro kandi bagaragaje ko mu buryo bw’imibare abakiriya bazamutse nubwo mu minsi ishize byari byagaragaye ko bagabanutse batangaza ko icyateye uru rujijo ari uko MTN kuva muri Mutarama bahanaguye Simcards zitakoraga bigatuma utabizi yakwibeshya ko abakiriya bagabanutse nyamara kuva muri Mutarama kugeza ubu abarenga ibihumbi ijana bakaba baramaze kwiyongera kubakoresha umurongo wa MTN Rwanda.

mtnNyuma bafatanye agafoto k'urwibutso

Abanyamakuru bagaragaje ukwijujuta abaturage bakunze kugaragaza iyo bohererejwe ubutumwa bugufi butari ngombwa bwo kwamamaza ndetse bagahamagarwa na nimero zigamije kwamamaza, ubuyobozi bukaba bwahise bumenyesha abanyamakuru ko MTN itajya ikora ibyo bagaragaza ko iyo bo boherereje ubutumwa abakiriya babo babaha n’uburyo bwo kutongera kwakira ubutumwa nk'ubwo mu gihe batabukeneye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    None se gahunda nshya uvuze bamuritse ni iyihe?





Inyarwanda BACKGROUND