RFL
Kigali

Rwamagana: MTN Rwanda yahaye G.S Murama ikigega cy’amazi meza muri gahunda ya Y’Ello Care-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/06/2018 11:44
0


Amazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima bw’abantu, by’umwihariko ikigo cy’ishuri. Kuri uyu wa 3 tariki 13/06/2018 ni bwo MTN Rwanda yashyikirije ikigega cy’amazi meza ishuri riherereye mu murenge wa Muyumbu ho muri Rwamagana, ryitwa G.S Murama.



Iki kigega cy’amazi cyahawe iri shuri muri gahunda y’iminsi 21 ya Y’Ello Care MTN izakoramo ibikorwa bitandukanye bijyanye no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ndetse nk’uburyo bwo gusubiza abakiliya ku nyungu MTN iba yungutse. Kimwe mu bintu 3 bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2018 harimo no gutanga amazi meza. Abakozi batandukanye ba MTN bari bagiye muri iki gikorwa kandi batanze ubufasha mu kubaka aho iki kigega kizaba giteretse ngo kitangirika.

Abanyeshuri ba G.S Murama

Nk’uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n’umuyobozi wa G.S Murama Ntagarurwa Pilate, iri shuri rifite abanyeshuri 1752 harimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, iki kigega cy’amazi kikaba kizabafasha mu gukora isuku, kurwanya isuri ndetse no gutegura amafunguro y’abanyeshuri barya ku ishuri. Mu gihe kandi amazi asanzwe adahari cyane cyane mu gihe cy’izuba, ikigega kizajya gifasha mu kubika amazi yakoreshwa.

Viateur Mugenzi ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN yatangaje ko iki gikorwa ndetse n’ibindi byose byo muri Y’Ello Care ari uburyo bwo kwegera abakiliya ngo babashe kubona ibyo MTN iba yagezeho. MTN ivugana n’inzego z’ibanze kugira ngo zibabwire ahantu runaka igikorwa kiba cyateganyijwe gikenewe. Yagize ati:

MTN ni sosiyete icuruza ariko iyo ucuruza ugomba no kwibuka ko hari ibindi bikorwa ugomba kuzamura. MTN iba igira ngo ba bantu iha serivisi bakazana amafaranga igaruke inabafashe. Ntabwo MTN izareba gusa umuntu ufite amafaranga ahubwo ishobora no kureba umuntu ufite umurongo runaka agenderaho ikaba yamufasha mu bikorwa bimwe na bimwe akora.

Viateur Mugenzi ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN

MTN Y’ello Care ni igikorwa kizamara iminsi 21 hakorwa imishinga igamije iterambere ry’abanyarwanda. Ibi MTN ibikora ikoresheje 1% by’inyungu iba yabonye hanyuma igakora ibikorwa bishobora kugira inyungu rusange. Iyi gahunda iba mu bihugu byose 22 MTN ikoreramo ndetse mu myaka 5 ishize MTN Y’ello Care yibanze cyane ku mishinga y’uburezi.

MTN Rwanda ni cyo kigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda gikora ibikorwa bigendanye n’iterambere ry’abanyarwanda, ibi bikaza byiyongera kuri serivisi nziza zitandukanye MTN Rwanda isanzwe itanga. Izo ni izijyanye no guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi, interineti, mobile money, mo cash, MTN Tap and Pay ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye byorohereza abanyarwanda muri serivisi zabo za buri munsi.

Uyu ni umwe mu bakozi ba MTN asobanura serivisi za MTN Mobile Money

Abakozi ba MTN bafashaga mu kubaka aho iki kigega kizaba giteretse

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel @Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND