Black Panther ni filime iri kubica bigacika ku isi hose ndetse kugeza ubu ni yo iyoboye izindi mu ziri kugurishwa cyane ku isi. Mu gukomeza guharanira gushimisha abakiliya ndetse no guhora ku isonga mu bintu byose, MTN Rwanda yageneye impano urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rukoresha YOLO.
Kuri iki cyumweru tariki 18/02/2018 ni bwo MTN yatanze iyi mpano ku bantu 70 bakoresha YOLO mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakaba baratoranyijwe mu buryo bw’amahirwe (random) n’imashini. Guhera kuwa 5 tariki 16 nibwo MTN Rwanda yatangiye guhamagara abatsinze.
Abantu bari benshi baje kureba Black Panther
Ugeze muri Century Cinema aho iyi filime yerekaniwe, abantu bari benshi cyane, bamwe bifotoza, abandi bagura amatike yo kwinjira, abandi bafunga ibitambaro mu buryo bwa kinyafurika, dore ko Black Panther yahawe agaciro kanini cyane mu banyafurika n’abirabura muri rusange kubera uburyo ariyo filime ya mbere ivuga inkuru z’ubutwari butangaje (superhero) tumenyereye mu zindi filime za Marvel, ikagira umwihariko w’uko ivuga kuri Afurika, imico n’imibereho yaho, ndetse n’abakinnyi bayo b’imena bose bakaba abirabura.
Alain Numa umukozi muri MTN ushinzwe iby’iyamamazabikorwa, yavuze ko iki gikorwa cyiswe 'MTN YOLO Valentine' MTN yagiteguye igamije guha abakiliya bayo impano mu gihe gikenewe, dore ko ku munsi w’abakundana ngo yaretse abakundana bakiharira umwanya wo gusohoka no kuganira bisanzuye. Uyu rero wari umwanya mwiza kuri MTN wo gutanga impano, cyane cyane ko Black Panther ari filime benshi bari kwifuza kureba muri iki gihe yaba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.
Gukoresha YOLO bisaba ko uba uri umukiliya wa MTN ufite simukadi ibaruye ku ndangamuntu igaragaza ko utarengeje imyaka 25 y’amavuko, igira ibyiza byinshi yaba ibijyanye no guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi ndetse no gukoresha interineti. Ni ugukanda *154# hanyuma ukanogerwa na serivisi za YOLO.
TANGA IGITECYEREZO