RFL
Kigali

MTN Rwanda ku nshuro ya 3 yatangije Ukwezi kwahariwe Mobile Money mu isoko rya Nyamata

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/11/2018 12:26
0


Ku munsi w’ejo ku manywa nibwo MTN Rwanda yafunguye kumugaragaro ukwezi kwahariwe Mobile Money (Mobile Money Month) ku nshuro yayo ya 3 bikaba byaratangiriye I Nyamata ku isoko.



Iyi gahunda y’ukwezi kwahariwe Mobile Money ikaba ari inkomezi mu gufasha ndetse gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta yo kwirinda kugendana amafaranga mu ntoki, ikaba ari imwe muri gahunda zishyigikira cyane ubukungu n’itrambere by’abanyarwanda.

Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro ikaba yaragiraga iti “Let’s Go Cashless” bishatse kuvuga ngo “Tugende nta mafaranga” impamvu byabereye mu isoko, rwari mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abacuruzi inyungu zo gukoresha MoMo ndetse hateganyijwe ibndi bikorwa byo kuzenguruka igihugu bakora ubukangurambaga bwo kurushaho kwibutsa abantu gukoresha Mobile Money dore ko mu myaka imaze ikoreshwa hari ibimaze kugerwaho byinshi kandi byiza.

Umwe mu bakozi ba MTN, Chantal Kagame yashimangiye ko MTN ihagaze neza mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abakiriya babo ati “Duhagaze neza cyane mu bijyanye na Serivice z’amafaranga kuri telephone kuko twabishyizemo ikoranabuhanga rifasha rikanoroshya mu kwishyura hakoreshejwe ubwo buryo bushoboka ighe cyose. Ubu hafi miliyoni ebyiri ku kwezi baba bari gukora. Aba agents 27,000, abacuruzi 15,000 mu gihugu cyose ndetse n’amabanki akorana na MTN 13 birumvikana ko MTN ihagaze neza cyane ku isoko no mu iterambere mu bijyanye no koroshya ibyo kwishyura mu Rwanda ari nako abantu benshi bakomeza uyigana.”

MTN

MTN yatangije ukwezi kwahariwe Mobile Money ku nshuro ya 3

Kugeza ubu, MTN MoMo igira uruhare rungana na 17% mu musanzu rusange uturutse mu nyungu za kompanyi ya MTN dore ko yaguka umunsi ku wundi kuko abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana acyenda bohererezanya amafaranga barenga miliyoni 20 mu kwezi, ibi bikaba bigeza kuri Miliyari 150 z’amafaranga yu Rwanda.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 MTN imaze ibayeho rero, hazabaho no gutanga ibihembo ku bakiriya bayo bakorehsa cyane MoMo nk’uko Chantal Kagame yakomeje abivuga ko bizanatuma bakemura bimwe mu bibazo by’abakiriya babo ati “Ntituzaba twishimana n’abakiriya bacu gusa, ahubwo tuzanaboneraho umwanya wo kumva icyo batekereza kuri serivise zacu tunakemure bimwe mu bibazo bahura nabyo tunarusheho kubasobanurira byimbitse ku byo dukora maze duhembe bamwe babaye indashyikirwa.”

Binyuze mu buryo butandukanye, ibijyanye na Mobile Money byo byaguka umunsi ku wundi nk’uko bigaragara  nka (MoMoPay and Tap&Pay) kwishyura ifatabuguzi hakoreshejwe MoMo/Bill Payments, Bank Push & Pull, Loans & Kubitsa/Savings, Bulk Payments, Kwishyura umuriro w’amashanyarazi/Electricity purchase, Payment of Government services (Fines, Fees, Imisoro/Taxes, Mutuelle de Sante etc…) ndetse no mu buryo bwo kwishyura ibinyabiziga.

Mukomeze kuryoherwa n’ibyiza MTN ibagezaho!

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND