RFL
Kigali

MTN Rwanda iri gukora ibishoboka kugira ngo yongere umubare w'abazitabira Kigali International Peace Marathon 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/05/2017 15:10
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017 nibwo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda (MINISPOC) ku bufatanye na sosiyete y’itumananho ya MTN bamurikiye abanyamakuru aho imirimo yo kwitegura irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru(KIPM) igeze ndetse n’ibibura kugeza ubu.



MTN Rwanda sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda niyo muterankunga mukuru w’iri rushanwa rizaba riba kuwa 12 Gicurasi 2017 ku nshuro yaryo ya 13. Kimwe mu bitaragerwaho neza ni umubare w’abazitabira iri rushanwa hagendewe ku mibare yifuzwa na Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda. Muri gahunda zo gutegura, MINISPOC yifuza ko hazaba hasiganwa abakinnyi barenga ibihumbi bitanu (5000).

Ubwo Minisitiri Uwacu Julienne yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko hamaze kwiyandikisha abakinnyi Magana arindwi (700). Muri gahunda yo kongera umubare w’abazitabira iri siganwa, MTN Rwanda yashyizeho gahunda yo korohereza abashaka kwiyandikisha kuko batangaje aho babonera iyi serivisi.

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda yabwiye abanyamakuru ko hamwe mu hantu abashaka kwiyandikisha bagana ari kuri santere za serivisi zitandukanye ziri mu Rwanda (MTN Service Centers) zirimo; UTC (Mu mujyi), Giporoso (Remera), Nyarutarama (Ku Cyicaro gikuru) ndetse no kuba abandi bajya kuri sitade Amahoro.

Mu kwiyandikisha twagerageje gukorana na service center zose, zikakira uwo ariwe wese yabagana bakamwakira bitewe n’ahantu hamubera hafi. Mu ntara zose dufiteyo service center, turahagarariwe bizafasha abanyarwanda bose n’abari mu ntara kuba bakwiyandikisha. Alain Numa umukozi muri MTN Rwanda

Alain Numa umukozi ushuznwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda Alain Numa umukozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda

Alain Numa kandi yavuze ko abantu bose bifuza kwitabira iri siganwa ariko badafite uburyo bwo kwiyandikisha bagiye aho amashami ya MTN akorera, bashobora kwiyandikisha banyuze muri serivisi ya MTN Mobile Money aho bazajya banaboneraho kwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000 FRW)  yishyurwa na buri wese uzitabira iri rushanwa.

Muri iyi gahunda kandi MTN yashyizeho gahunda yo kujya bajya mu bigo bigira abakozi baba bari hamwe bakabafasha kwiyandikisha mu buryo butabagoye.

Zimwe muri gahunda zizabanziriza irushanwa rya Kigali International Peace Marathon:

Irushanwa mpuzamahanaga ngaruka mwaka rya Kigali ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) rizaba kuwa 21 Gicurasi 2017 irushanwa rizaba riba ku nshuro ya 13 kuva ryatangizwa mu 2004.

Ni irushanwa rizatwara miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100.000.000 FRW). Kigali International Peace Marathon iba igabanyijemo ibyiciro bitatu (3) birimo aho abasiganwa bagenda intera ya kilometero 42 (Full Marathon), abasiganwa kilometero 21 (Half-Marathon) ndetse n’igice cy’abasiganwa batagamije ibihembo (Run for Peace) bakazakora intera ya kilometero zirindwi (7km).

Mbere yuko umunsi nyirizina uba, kuwa 12 Gicurasi 2017 hateganyijwe igikorwa cyiswe “Night Rn” aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba bazenguruka umujyi wa Kigali mu masaha ya nijoro.

Ni gahuda izaba igamije gutuma abantu bamenya neza umujyi wa Kigali banakora siporo muri gahunda yo kugira ubuzima bwiza nk’uko Uwacu Julienne uyobora MINISPOC yabitangarije abanyamakuru.

Muri iki gikorwa, abazitabira bazahaguruka ku nyubako ya Kigali Convention Center saa moya z’umugoroba (19h00’) bazenguruke inyubako ya Kigali Height bakomeze bagere ku biro bya Rwanda Revenue Authority bakomeze bace kuri MINADEF bagaruke kuri Kigali Convention Center.

Kuwa 20 Gicurasi 2017 mbere hateganyijwe igikorwa ryo guhererekanya urumuri, gahunda izabera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ku munsi nyirizina hari amasaha abasiganwa bazajya bahagurukiraho n’ibihembo:

Kuwa 21 Gicurasi 2017 ubwo irushanwa rizaba riba, abazasiganwa mu ntera ya KM 42 bazahaguruka kuri sitade Amahoro saa mbili zuzuye za  mugitondo (08h00’), abasiganwa mu ntera ya KM 21 bazahaguruka saa mbili n’iminota icumi (08h10’) mu gihe abazasiganwa batagamije ibihembo bazahaguruka saa mbili n’iminota 20’ (20h00’).

Ku kijyanye n’ibihembo, ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) riyoborwa na Munyandamutsa Jean Paul bavuga ko ibihembo byatanzwe umwaka ushize bitazahunduka mu mibare kuko nk’uko byakozwe uwa mbere muri Full Marathon azahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), uwa mbere muri Half Marathon azatware miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

KANDA HANO WUMVE MIN.UWACU JULIENNE AVUGA KU IRUSHANWA RYA KIGALI INTERNATIONAL PEACE MARATHON 2017

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo  mu Rwanda (MINISPOC)

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo  mu Rwanda (MINISPOC)

Uhereye ibumoso: Alain Numa (umukozi muri MTN), Min. Uwacu Julienne (hagati) na Munyandamutsa Jean Paul umuyobozi wa RAF

Uhereye ibumoso: Alain Numa (umukozi muri MTN), Min. Uwacu Julienne (hagati) na Munyandamutsa Jean Paul umuyobozi wa RAF

Munyandamutsa Jean Paul umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino ngororamubiri wo kwiruka n'amaguru mu Rwanda (RAF)

Munyandamutsa Jean Paul umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino ngororamubiri wo kwiruka n'amaguru mu Rwanda (RAF)

IKirango cya Kigali International Peace Marathon 2017

Ikirango cya Kigali International Peace Marathon 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND