RFL
Kigali

MTN Rwanda ifatanije na Cogebanque, bashyize ku mugaragaro uburyo bushya bwiswe PUSH and PULL

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/10/2017 13:21
0


PUSH and PULL ni uburyo bushya kandi bwizewe bwashyizweho n’ibi bigo by’ubucuruzi byombi aho akakiriya babyo kuri ubu bashobora gukura amafaranga kuri konti bakayashyira kuri mobile money ndetse bakaba bashobora no kuyakura kuri mobile money bakayashyira kuri konti ya cogebanque kandi bakayohererezanya nta mbogamizi bahuye na yo



Umuyobozi wa MTN Rwanda MUNYAMPUNDU Norman, avuga ko ubu buryo bushya PUSH and PULL, buje bwunganira gahunda ya leta igamije guca ibintu byo kugendana amafaranga mu mufuka ahubwo hakazajya hakoreshwa uburyo bwo kubitsa muri banki cyangwa kuri telephone, ibi ngo bikazagabanya ikibazo cyo kwibwa amafaranga bya hato na hato ku bantu bari basanzwe bagendana amafaranga mu mifuka yabo ndetse ngo bizorohera abantu bari kure kohererezanya amafaranga mu buryo bworoshye

 

Umuyobozi w’ubucuruzi wa cogebanque, bwana MUJYAMBERE Louis de Montfort,avuga ko ikigamijwe cyane ari ukugirango abakiriya b’iyi banki babone servise nziza kandi zihuta ndetse no kugirango abantu badafite konti muti banki babashe kuyigiraho uburenganzira binyuze muri MTN mobile money

 cogebanque

Ikindi ngo nuko kuri ubu bitakiri ngombwa kujya gutonda umurongo kuri banki kuko gahunda zose wazikora wifashishije mobile money aho ushobora gukanda *182# ugakanda umubare 4( services za banki) ubundi ugakurikiza amabwiriza

Gahunda yo kohererezanya amafaranga muri ubu buryo ngo ni ubuntu kugeza tariki ya 31ukuboza 2017

Twabibutsa kandi ko ushobora kohereza amafaranga angana na miliyoni 2 buri munsi binyuze muri mobile money, ibintu bitari bisanzwe bibaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND