RFL
Kigali

MTN na Liquid Telecom basinyanye amasezerano mu kwagura itumanaho muri Afrika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2015 12:45
0


Abakiriya ba MTN bashyizwe igorora nyuma y’amasezerano iyi kampani yasinyanye na Sosiyete y’Itumanaho ikomeye ku isi yitwa Liquid Telecom. Aya masezerano akaba agamije kwagura ibikorwa by’itumanaho ku mugabane wa Afrika.



Aya masezerano y’imikoranire hagati ya MTN na Liquid Telecom yasinywe mu rwego rwo gufata neza abakiriya ba MTN boroherezwa kubona serivisi zayo aho hari hirya no hino muri Afrika ndetse serivisi zayo zikaba zigiye kujya zitangwa mu masaha 24 ya buri munsi kandi bakazibona mu buryo bwihuse.

Nyuma y’ubu bufatanye bwa MTN na Liquid Telecom, serivisi za MTN zigiye kujya zitangwa mu buryo bwihuse kandi zitangirwe ku gihe ndetse by’umwihariko interineti yihuta cyane izagezwa ahantu hose mu bihugu byose bya Afrika ndetse n’aho MTN itabashaga kugera, bizahita biyorohera kuhageza serivisi zayo.

Nic Rudnick umuyobozi wa Liquid Telecom yavuze ko ubucuruzi bugiye gutera imbere cyane muri Afrika nyuma yo gusinyana amasezerano na MTN. Yavuze kandi ko bafite umuyoboro muremure cyane w’ibirometero birenga 100 ndetse bakaba bashaka kuwagura ukagera no mu gice cy’uburengerazuba bwa Afrika.

Ibindi bihugu Liquid Telecom igiye gukoreramo hari: Benin, Cameroon, Congo Brazzaville, Ghana Bissau, Guinea Republic, Ivory Coast, Nigeria, Sudan y’Amajyepfo na Swaziland. Aya masezerano MTN yagiranye na Liquid Telecom, araha MTN ubushobozi bwo gukorera mu bihugu itajya ikoreramo aribyo u Burundi, Congo Kinshasa, Tanzania na Zimbabwe.

Elia Tsouros ushinzwe ubucuruzi muri MTN, yavuze ko aya masezerano bagiranye na Kampani izobereye mu by’itumanaho ariyo Liquid Telecom, azoroshya uburyo bwo kugeza ibikorwa byabo ku bantu benshi bari muri Afrika, Aziya no ku mugabane w’i Burayi.

Liquid Telecom yasinyanye amasezerano na MTN, ifite igihembo cyo gutanga interineti mu bice by’ibyaro, yamaze gushyira umuyoboro wa interineti ureshya na Km 20.000 wanyuze mu bihugu birimo u Burundi, DRC, Kenya, Rwanda, Afrika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND