RFL
Kigali

MTN na Digitata Insights batangije uburyo bushya bwa ‘Meme’ bwo kwamamaza hakoreshejwe terefone zigendanwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/05/2017 14:19
0


Ku bufatanye na MTN Rwanda, Kompanyi yitwa Digitata Insights yazanye uburyo bushya bwo gukoresha telefone zigendanwa mu kwamamaza.



Digitata Insight ni agashami ka kompanyi mpuzamahanga ya kabuhariwe mu ikoranabuhanga n’itumanaho yitwa Digitata Ltd, ikaba ihugukiwe cyane mu gusakaza amakuru ku buryo bugezweho buzwi ku izina rya Digital media mu rurimi rw’icyongereza.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017 ni bwo iyi kompanyi ya Digitata Insights na MTN Rwanda bashize ku mugaragaro uburyo bushya bwo gukoresha telephone mu kwamamaza ku bufatanye na MTN sosiyete y’itumanaho rikoresha telephone zigendanwa mu Rwanda.  

Iyi kompanyi izwi ku izina rya ‘Digitata Insights’ izanye ibisubizo mu ikoreshwa rya telephone mu bucuruzi no kwamamaza kuko MeMe iha ubushobozi bwo kwamamaza haba  amazina ya sosiyete, abamamaza cyangwa ibigo bikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwa Digital. Umuhango wo kwerekana ubu buryo bushya no kubumenyereza abanyarwanda wabaye ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.

Abakozi bashinzwe gusakaza iyi serivisi ya MeMe batoranyije bamwe mu bakiriya babo babagenera ubutumwa bwoherejwe kuri telephone zabo hakurikijwe ingano yabo, igihe ndetse n’aho baherereye mu buryo butagaragara. Muri serivisi zikataje mu iterambere, MeMe ikora ibishoboka byose kugira ngo igeze ubutumwa busobanutse ku bantu basobanutse.

MeMe ifite utundi dushami nka ongera uhamagare (Call me Back), gushaka amakuru (Survey), gutanga inyemeza bwishyu (vouchers), ndetse ifite n’uburyo bwihariye ku bakiriya bayo no kwamamaza. Iri tangazo risohotse nyuma y’uko i Kigali hashyizweho itegeko rigamije kugenzura kwamamaza bikaba bisaba ko ibigo birushaho gukora ibyapa byamamaza mu buryo bugezweho bityo iyamamaza rikaba ritekanye kandi ari ryiza no mu mikorere yaryo.

Umuyobozi wa MeMe Insights, Richard Walton agira ati, "Tunejejwe no kuba dukorana n’ikigo cy’itumanaho cya MTN mu Rwanda, mu gutangiza iki gikorwa kinoze gitanga ibisubizo ku iterambere ryo kwamamaza ku buryo bwagutse mu Rwanda. Hagendewe ku buryo bwari bukiri mu nzira yo kwiyubaka mu iyamamaza mu Rwanda, MeMe mu by’ukuri igiye kugeza ku bamamaza ibikorwa byayo uburyo bushya bwo kugera ku mubare munini w’abakiriya."

Gaspard Bayigane ukora muri MTN Rwanda mu ishami ryo kwamamaza, na we yungamo agira ati"Ubu ni uburyo bushya mu Rwanda kuko ari inshuro ya mbere kwamamariza kuri telephone bibayeho. Ku bufatanye na kompanyi ya Digitata Insights, abamamaza bazarushaho gusobanukirwa n’ubu buryo bushya bw’ ikoranabuhanga mu kwamamariza kuri telephone zigendanwa, bityo igurisha n’imitangire ya serivisi irusheho gutanga umusaruro ku buryo buboneye ku rubuga rwa MeMe."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND