RFL
Kigali

Igihembo nyamukuru muri Promosiyo ‘MTN DAMARARA‘ ni imodoka ya ‘Land Cruizer Prado’

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2016 12:59
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2016 nibwo sosiyete y’itumanaho ya MTN mu Rwanda yatangarije abanyamakuru gahunda nshya yiswe DAMARARA aho abazajya batsinda muri iyi gahunda bazajya bahembwa buri cyumweru, buri kwezi ndetse hakazatangwa imodoka (Land Cruizer PRADO) nyuma y’amezi atatu nk’igihembo nyamukuru.



Mu buryo abafatabuguzi bazajya batsindira ibihembo nta kindi basabwa uretse gukomeza gukoresha umuyoboro wa MTN. Guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi, gukoresha interineti biciye ku murongo wa MTN. Nyuma ya buri cyumweru hazajya hatangazwa abafatabuguzi batsindiye ibihembo bitandukanye birimo, amateleviziyo ya flati (Flat Screen), amatelefoni, Power Banks, amafaranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda (300.000 FRW), Moto ndetse n’ama-unite yo guhamagara nk’uko Manzi Yvonne Makalo umuyobozi ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda yabisobanuriye abanyamakuru mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cya MTN Rwanda i Nyarutarama.

 

Makolo Yvone

Yvonne Manzi Makolo ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda aganira n'abanyamakuru kuri gahunda ya MTN DAMARARA

MTN DAMARARA

Imodoka izegukanwa n'umunyamahirwe nyuma y'amezi atatu bigendanye nuko azakoresha umurongo wa MTN

Muri iyi gahunda ya’ MTN DAMARARA’ umuntu uzajya atsindira igihembo, amanota yari agejejeho agitwara azajya ahita ayakurwaho ahite atangira bundi bushya kugira ngo yongere yinjire mu kindi cyumweru ahatanira ibindi bihembo.

moto

Buri kwezi hazajya hamenyekana umunyamahirwe uzajya atsindira Moto imwe

imodoka ya DAMARARA

Inyuma h'imodoka izegukanwa n'umunyamahirwe uzakoresha umuyoboro wa MTN cyane mu gihe cy'amezi atatu

imbere mu modoka

Iyo ugerageje kureba imbere mu modoka izahabwa umunyamahirwe nyuma y'amezi atatu

Abanyamakuru babaza ibibazo bijyanye na gahunda ya MTN DAMARARA yasimbuye MTN SHARAMA

Makolo Yvonne yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda igamije gushimira abafatabuzguzi ba MTN

Makolo Yvonne Manzi yakomeje amara abantu impungenge ko nta buriganya buba muri MTN ku buryo yaba ari gahunda yo kwiba abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Me7 years ago
    I posses this car and other gifts in the mighty name of Jesus Christ Amen
  • cris7 years ago
    u think unknown person can win this car!





Inyarwanda BACKGROUND