RFL
Kigali

MTN Foundation yakomereje mu Ruhango gahunda yayo yo gufasha abana mu ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:13/05/2017 8:15
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN ibinyujije mu mushinga ICT SCHOOL CONNECT yahaye inkunga ya mudasobwa 24 na interineti y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge mu Ruhango.



Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gicuransi 2017 ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashyikirije mudasobwa 24 na internet y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge ruherereye mu murenge wa Kinazi,Akarere ka Ruhango.

Iki gikorwa MTN yagikoze ibinyujije mu nshingano yihaye zo kubika ifaranga rimwe ku ijana mu byo yinjije kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere abaturarwanda binyuze mu mushinga wa ICT SCHOOL CONNECT. Iki gikorwa kimaze gukorwa mu turere twinshi ndetse MTN ifite intego yo kugera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu.

Mukarubega Zulfat uhagarariye MTN Foundation yabwiye aba banyeshuli bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge ko izi mudasobwa bahawe ari izabo bagomba kuzikoresha bakazibyaza umusaruro kandi bakazifata neza na barumuna babo bakazazigiraho.

Kugeza ubu MTN Foundation irihira abanyeshuri ijana mu mashuri yisumbuye,ikaba yaravuje abana ibihumbi bibiri bavukanye ibibari ndetse ikaba yaratanze mudasobwa ijana zo mu bwoko bwa laptop ku bayobozi b’utugali ijana batari bazifite. Ikindi ni uko yatanze ingufu z’amashanyarazi(Panneaux solaire)ku baturage magana ane na cumi na batandatu(416)bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara.

Reba amafoto y'iki gikorwa

MTN foundation

MTN foundation

Itorero ryo mu rwunge rw'amashuli rwa Nyarugenge ni ryo ryasusurukije abashyitsi

MTN foundation

Abahagarariye MTN foundation basuhuza abanyeshuli

MTN foundation

Umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Nyarugenge Nsanzimana Jean Bosco,yatangiye yerekana ishusho rusange y'uru rwunge

MTN foundation

Mukarubega Zulfat,umuyobozi wa MTN foundation asobanura iby'iki gikorwa

MTN foundation

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango,Mbabazi Francois Xavier yabwiye aba banyeshuri n'abarezi babo ko byose bigerwaho kubera umutekano anasaba abarezi ko bakorana cyane n'inzego z'ibanze kugira ngo bakumire ubujura bwa za mudasobwa bumaze iminsi buvugwa mu karere ka Ruhango

 MTN foundation

MTN foundation

Mudasobwa zatanzwe ziri mu bwoko bwa laptop

MTN foundation

Abarezi,abayobozi ba MTN foundation ndetse na bamwe mu banyeshuri bafatana ifoto

Amafoto:Lewis IHORINDEBA/inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND