Mu nshingano sosiyete y’itumanaho MTN yihaye zo gufasha igendeye kuri gahunda ya Leta,yatanze mudasobwa 24 na interineti y’amezi atatu ku kigo cya Groupe Scolaire Butete cyo mu karere ka Burera.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2017 ni bwo umuyobozi wa MTN Foundation n’abandi bakozi ba MTN bari i Butete mu karere ka Burera mu gikorwa cyo gushyikiriza mudasobwa 24 zo mu bwoko bwa Laptop urwunge rw’amashuri rwa Butete.
Iki gikorwa MTN yagikoze ibinyujije mu nshingano yihaye zo kubika ifaranga rimwe ku ijana mu byo yinjije kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere abaturarwanda ari nabo bakiriya bayo. Urwunge rw’amashuri rwa Butete ni ikigo cya 26 mu turere 26 gihawe iyi nkunga na MTN binyuze muri MTN Foundation ndetse bakaba bafite intego yo kugera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu.
Mukarurega Zulfat,umuyobozi wa MTN Foundation aganira na Inyarwanda.com yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitazahagarara igihe cyose MTN ikorera mu Rwanda kandi ko atari ugutanga mudasobwa mu banyeshuri gusa kuko kugeza ubu MTN Foundation irihira abanyeshuri ijana mu mashuri yisumbuye,ikaba yaravuje abana ibihumbi bibiri bavukanye ibibari ndetse ikaba yaratanze mudasobwa ijana zo mu bwoko bwa laptop ku bayobozi b’utugali ijana batari bazifite. Ikindi ni uko yatanze ingufu z’amashanyarazi(Panneaux solaire)ku baturage magana ane bo mu karere ka Nyaruguru.
Abashyitsi bakuru bahagera
Bakiriwe n'itorero ry'urwunge rw'amashuri rwa Butete
Umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Butete Rugwizangoga Jean Baptiste atanga ikaze ku bashyitsi
Umuyobozi w'akarere ka Burera Uwambajemariya Florence mu ijambo rye yashimiye MTN kuba bahisemo Burera
Kayitare David (umukozi wa MTN) asobanura ibijyanye n'iki gikorwa
Mukarurega Zulfat umuyobozi wa MTN Foundation
Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Musabyimana Jean Claude nawe wize kuri iki kigo yasobanuriye aba banyeshuri uburyo mu gihe cye byari bigoye anabashishikariza kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye
Padiri Longine uyobora paruwasi ya Butete nawe yari yitabiriye uwo muhango
Abahagarariye inzego z'umutekano nabo bari bitabiriye uwo muhango
Abakozi ba MTN,abayobozi ndetse n'abanyeshuri b'urwunge rw'amashuri rwa Butete bafatana ifoto
Izi nizo mudasobwa zahawe abanyeshuri
Amafoto:Ihorindeba Lewis
TANGA IGITECYEREZO