RFL
Kigali

Moses Niyonzima yahembwe na Tecno telefone ihenze anatemberezwa mu ndege-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2016 13:32
0


Moses Niyonzima w’imyaka 23 y’amavuko watangiye gufotora muri 2013, nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse mu gufotora, mu irushanwa ryateguwe na Tecno Mobile na Afrifame Pictures, yaje mu batsindiye ibihembo bikuru nyuma y'aho ifoto ye yafotoye yabaye iya mbere igahiga izindi zari irushanwa.



Mu bihembo uyu musore Moses Niyonzima yahambwe harimo terefone ihenze ya Camon C 9 igura ibihumbi 129 by’amanyarwanda (129.000Frw) ndetse anatemberezwa muri kajugujugu kuri uyu wa 11 Nzeri 2016, azenguruka inkengero z’umujyi wa Kigali, ari nako agenda afata amafoto y’ahantu hatandukanye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Moses Niyonzima wari ugendeye mu ndege ku nshuro ye ya mbere, yadutangarije ko yishimye cyane akaba ashimira Tecno Mobile imufashije gukabya inzozi ze. Yavuze ko gufotora yasanze ari umwuga ushobora kumutunga, bituma awukorana umwete ari nabyo bimuhesheje ibyo bihembo. Mu mafoto yigeze gufotora agakundwa na benshi, harimo ay’umujyi wa Kigali. Yagize ati:

Namenye ko photography ari umwuga ushobora kunteza imbere, muri 2015, nafashe amahugurwa yo kwiga photography kuko nabonaga ari impano yanjye. Namenye ko hari amarushanwa ya Tecno ndeba ibyo basaba mbona amafoto barimo gusaba nsanga nanjye ndayafite maze nanjye ngerageza amahirwe mbasha gutsindira Tecno camon  C9 no gutemberezwa mu ndege. Nakoze ibikorwa bitandukanye nafotoye umujyi wa Kigali ari n’injoro mbasha kwereka abanyarwanda ubwiza bwa Kigali.

AMAFOTO MOSES NIYONZIMA ARI MU BYISHIMO AKESHA GUFOTORA

Moses NiyonzimaMoses Niyonzima

Gufotora byamuhesheje kugendera mu ndege

Moses Niyonzima

Ni ubwa mbere yari agendeye mu ndege

Moses NiyonzimaMoses Niyonzima

Yegendeye mu ndege agenda areba ibyiza bya Kigali

Moses Niyonzima

Iyi ni ifoto yafotoye ari mu ndege

Moses Niyonzima

Iyi foto nayo yayifotoye ari mu ndege

Moses Niyonzima

Yashimiye Tecno yatumye akabya inzozi

Moses Niyonzima

Moses Niyonzima

Moses Niyonzima hamwe na Kethia wo muri Tecno Mobile amushyikiriza terefone yatsindiye

Tecno MobileMoses Niyonzima

Moses Niyonzima yifata Selfie na terefone y'agatangaza yegukanye

Moses Niyonzima

Moses ati "Haragahoraho Tecno Mobile"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND