RFL
Kigali

MOPAS FILM ACADEMY ishuri ryigisha gufotora ,gufata amashusho no kuyatunganya ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/09/2018 17:38
0


Muri iyi minsi mu Rwanda Leta ntihwema gukangurira urubyiruko kwiga amasomo y'imyuga aho umubyeshuri arangiza akaba yahita anihangira imirimo kuruta kwiga utegereje kuzafashwa na Leta kubona akazi, Mopas Film Academy ni rimwe mu mashuri akomeye yigisha gufotora ,gufata amashusho no kuyatunganya ryatangiye gufata abanyeshuri.



Iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri bashya ryigisha imyuga inyuranye irimo; Photography, Video Production na Graphic Design aho umunyeshuri yiga amezi atatu n'ukwezi kumwe ko kwihugura byose hamwe bikaba amezi ane arangira umunyeshuri ari intiti ikomeye muri iyi myuga ifatwa nk'iyiyubashye kandi itanga akazi kenshi hano mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.

Mopass

Mopass Film Academy abanyeshuri bigamo baba bafite ibikoresho bigezweho byo kwihuguriraho

Bitewe nuko abiga baba bafite gahunda zinyuranye muri Mopass Film Academy batanga amahirwe ko umunyeshuri ariwe wihitiramo amasaha meza atatu ku munsi yajya yiga bityo ntibimwicire gahunda kandi namasomo ye ntahazaharire aha ukaba uhitamo kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa sita z'amanywa  ndetse no kuva saa kumi nimwe n'igice z'umugoroba kugeza saa mbiri n'igice z'ijoro ku munyeshuri wiga mu minsi isanzwe y'akazi.

Usibye ibi ariko andi masaha meza yo guhitamo ku bantu baba bafite akazi ku wa gatandatu no ku cyumweru batanga amasomo yihariye kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa saba z'amanywa. aha ukwezi kwa mbere baba bakwigisha muri rusange ibi bintu bitatu bigisha hanyuma amezi abiri akurikiyeho ukiga kimwe mubyo wahisemo ni ukuvuga Photography na Video production cyangwa Graphic Design.

Mopass

Iri shuri riri myafite abanyeshuri batari bake

Ibijyanye no kwishyura byo benshi bakunze kuvuga ko bisekeje dore ko ari amafaranga y'ubusabusa ugereranije nibyo ua ugiye kwiga nakamaro byazakugirira imbere , aha kwiyandikisha ku munyeshuri ni amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15000frw) mu gihe amafaranga y'ishuri ari ibihumbi magana atatu (300000frw). Iri shuri rya Mopass Academy riherereye ku Gishushu ku muhanda ujya Sonatube ku cyapa cya 601st.

Hari igihe amakuru uba ukeneye aba atuzuye nkuko uyasomye wakwiyambazaiyi nimero bagufasha kurushaho 0788870487.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND