RFL
Kigali

Monaco Café yadabagije abakiriya bayo bazajya bafatira muri iyi Resitora ifunguro rya nimugoroba ‘Dinner’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2017 12:02
0


Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000 yashyize igorora abakiriya bayo bazajya bafatira amafunguro ya nimugoroba ‘Dinner’ muri Monaco Cafe.



Muri iyi promosiyo idasanzwe, abakiriya ba Monaco Café bazajya bafatira muri iyi resitora ifunguro rya nimugoroba, bazajya bahabwa ikirahure cy’inzoga ku buntu. Kuri ubu iyi promosiyo yamaze gutangira, iyi resitora ikaba ihaye ikaze abantu bose.

Tubibutse ko muri Resitora ya Monaco cafe uhasanga amafunguro ateguranye ubuhanga kandi ari ku giciro buri wese yibonamo. Akabari kaho ugasangamo inzoga z’amoko yose ndetse abahasohokeye bemeza ko bigoye ko wahabaza inzoga ngo uyihabure. Ku bakunda umupira w'amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z'iburayi.

Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi basohoka ariko bakabura uko bajyana abana kuko aho basohokeye nta mwanya wabagenewe, Monaco cafe yakemuye iki kibazo. Abana basohokanye n’ababyeyi bafite umwanya wagenewe ‘Jungle adventure’, irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Monaco Cafe

Promosiyo igenewe abazajya bafatira ifunguro rya nimugoroba muri Monaco Cafe 

Umuryango winjira muri Monaco cafe

Ukinjira ahakorera Monaco Cafe muri T 2000

Bar

Muri Monaco Cafe hari amoko yose y'inzoga

Patisserie

Haba amafunguro y'ubwoko butandukanye kandi ateguranye isuku

Aho abakiriya bicara

Monaco Cafe ifite ahantu heza uganirira n'inshuti n'abavandimwe mukizihirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND