Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 biraba ari ibirori muri MONACO CAFÉ ikorera mu nyubako ya T2000, ahaba herekanwa umukino w’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi (UEFA Super Cup) uzahuza Manchester United na Real Madrid saa mbili n’iminota 45 (20h45’) ku masaha ya Kigali.
MONACA CAFÉ isanzwe igira amateleviziyo afite ubunini utasanga ahandi mu mujyi wa Kigali, izaba ibereka ikipe ya Manchester United yatwaye igikombe cya UEFA Europa League na Real Madrid yatwaye igikombe cya UEFA Champions League. Umukino uzasiga hamenyekanye izatwara igikombe cyiruka ibindi i Burayi.
Muri MONACO CAFÉ kandi bararikira buri wese ko hazaba hari ikawa iryoshye ku buryo uramutse usize uwawe waba umuhemukiye biciye mu kumuvutsa ibyiza , aho uba ureba umukino usa naho wibereye ku kibuga mu cyerekezo cyose waba wicaye urebamo bitewe nuko amateleviziyo aba arumbutse mu cyumba cya MONACO CAFÉ.
Intebe za MONACO CAFE
Abatsura umubano n'amarira y'Intare nababwira iki....
Uyu mukino uzatangira saa mbili n’iminota 45 (20h45’) uzaba uri kubera muri Macedonia kuri Philip II Arena sitade iri mu mujyi wa Skopje. Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000 nyirizina.
Manchester United bamaze gufata urugendo bagana muri Macedonia
Nemanja Matic uherutse kuva muri Chelsea araba yitezwe kuri uyu wa Kabiri
Cristiano Ronaldo ku kibiuga cy'indege i Madrid mbere yo kugana i Macedonia
Marcelo (ibumoso) na Daniel Ceballos (iburyo) abakinnyi ba Real Madrid
Abakinnyi ba Real Madrid muri Bus bagana ku kibuga cy'indege
Rutahizamu Kalim Benzema mu rugendo
Toni Kroos
Abakinnyi ZineDine Zidane yitwaje
Niba ufite abana bazane muri Jungle Adventure ya Monaco Cafe babe barya umunyenga ubundi ababyeyi murebe umukino mutuje munaganira
TANGA IGITECYEREZO