RFL
Kigali

Mobisol yashyize ahagaragara uburyo bushya bwiswe Paygee

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/02/2018 13:40
0


Mobisol, kompanyi ikomeye ishinzwe gukwirakwiza ingufu z’ibituruka ku mirasire y’izuba, yashyize ahagaragara Paygee, software ihendutse ku isoko kandi igamije kongerera ubushobozi uburyo bwa PayAsYogo(PAYG).



Paygee igamije guha ingo zituye hamwe ubushobozi bwo kubona biboroheye ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ndetse n’ama appareil agendana nabyo ku buryo bushimishije. Paygee ni programu “software as service” izashoboza ibigo bitanga imbaraga zituruka ku mirasire gushyira imbaraga ku guha abakiriya bayo ingufu zituruka ku mirasire ku buryo babyifuza kandi ku isi hose kandi aho bari hose.

Serivise zizajya zikorerwa kuri za mudasobwa cyangwa kuri za telephone, program ibereye kandi ifungura imiryango muri business ikoresha PAYG (ubucuruzi bwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga), ikanoza kandi inzira y’imicungire myiza ya PAYG yose mu nzira imwe yoroshye (through single information), aho amakuru (data) aba ari ku murongo mu buryo bwizewe kandi akagera kuri nyirayo nta mbogamizi zijemo.

Mu nyungu z’ibanze harimo nka support ku gukora ubucuruzi mu buryo bugezweho (ugura ukanagurisha), logistike, imikorere igaragaza ingano yayo no kuyisigasira, ndetse n’ubufatanye bw’imicungire yayo n’umukiriya, isoko, kuba umukiriya abasha gukurikirana amakuru y’uko yishyura mu buryo bwimbitse ndetse agahabwa na raporo y’ibikorwa.

PAYG itanga uburyo busesuye bwo gukoreramo (gives an open platfom) bisobanuye ko abatunganya n’abagemura ibicuruzwa bihitiramo PAYG Platform, bakayigira ho amakuru yose ndetse bakaba bashobora guhagarika ubwo buryo bwa platform mu gihe babona butaha umusaruro bari biteze.

Iyi set up itanga igisubizo cy’icyerekezo  kuri company zakoranaga n’abakiriya kuri program imwe gusa hanyuma ikabashakira inzira zagutse bibashoboza gukora business zabo bahangana n’abandi ku masoko. Paygee izatuma ama company agitangira business cyangwa akiri mato (small companies), ndetse n’ayamaze gukataza muri business, agabanyirizwa ikiguzi  n‘igihe yatakazaga ku isoko. Abafatanyabikorwa bibanze ba Payge twavuga nka Mobisol, Sunking, Fosera, Lorentz Pumps, Omnivoltaic, Baobab+ na Sun Transfer to date.

Paygee irizewe hashingiwe kuri experience y’imyaka itandatu yamaze igenzurwa kuri system zirenga 100,000 ndetse n’abatechnicians benshi cyane bizewe ku masoko atabarika. Imikorere yihuse ya Paygee yunganiwe na Scaling off-Grid Energy Grand Challenge for Development (SOGE), Platform ifasha abashoramari guteza imbere urwego rushinzwe guha ingufu abantu n’ibigo bakoresha umuriro w’amashanyarazi ndetse ngo iryo shoramari ritume iyo miryango n’abakora ubucuruzi babasha gukoresha ibikomoka ku mashanyarazi.

Andrew Herscowits, umuhuzabikorwa wa Power Africa to USAID, avuga ko gukoresha Scaling off-Grid Energy Grant, team (itsinda) ya PAYG yabashije gukora software ibasha kugabanya risks ziboneka mu nguzanyo, ikora amadata ashingiye ku makuru ava ku isoko ndetse inanoza uburyo bw’imitangire ya service.

Mu kugabanya inzitizi zigendanye n’amafaranga (financial barriers), Paygee itanga uburyo bwinshi muri business yagura amasoko kandi irizeza abayigana kurushaho kuyongera no kunoza imikorere yayo. Intego ya paygee si inyungu gusa kubatanga ingufu z’imirasire ahubwo no kuzamura ikizere (credibility) no kongera uburyo  bw’amasoko ya off-grid sola market kubabagana.

Stefany Zelazny, CIO wa Mobisol, aragira ati “Mu myaka itandatu ishize, twagize impinduka nyinshi nziza kubera innovation twakoreye mu Budage, igendanye na software yo mu rwego rwo hejuru” Paygee irizeza abakiriya ko igiye kubazanira impinduka bifuza ku masoko ibifashijwemo na Mobisol’s strong Berlin-Based International Software na Supporting team ndetse tunakoresheje methodology yacu iri kurwego rushimishije.

Hamwe na Paygee, Solar Providers hari inyungu bashobora kuzigama kandi bakoze akazi kabo neza, kandi bagakomeza gukora business zabo mu buryo bwimbitse. Nidukomeza gukorana ndahamya ko tubasha gutanga ingufu zikomoka ku mirasire ku bantu amamiliyoni ku isi.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND