RFL
Kigali

Mobisol Rwanda Ltd- Amashanyarazi ahendutse kandi yizewe,dore uko wayabona n’ibyiza byayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2015 18:41
9


Ikigo gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Mobisol Rwanda Limited, nyuma y’umwaka umwe n’amezi kimaze gitangijwe mu Rwanda aho gitanga amashanyarazi ahendutse kandi yizewe, kugeza ubu ingo z’abanyarwanda zisaga ibihumbi 7 nizo zikoresha aya mashanyarazi.



Nk’uko bitangazwa na Alexis Ruzigura umwe mu bakozi b’ikigo Mobisol Rwanda Ltd ushinzwe ibijyanye n’amasoko, avuga ko hari inyungu nyinshi nko kuba umuntu ufite aya mashanyarazi ashobora kuyimukana, gucanira abaturanyi be kugeza ku bantu (ingo) 10 no kwishyura ubwishyu bwa buri kwezi ukoresheje MTN Mobile Money.

Mobisol

Bwana Ruziga Alexis ushinzwe amasoko mu kigo Mobisol Rwanda Limited

Ruziga Alexis akomeza avuga ko hamwe na Mobisol, ubuzima burushaho kuba bwiza kuko ikiguzi cyayo gihwanywe na serivise baguha. Abakoresha iyi sisiteme ngo nta mpungenge zo kubura umuriro bongera guhura nazo na cyane ko no mu gihe cy’imvura nta kibazo kibaho ku bantu bakoresha amashanyarazi ya Mobisol.  

Mobisol

Ikiganiro Petero yagiranye n'umukozi wa Mobisol bahuriye ku isoko

Izindi nyungu ziri mu gukorana na Mobisol, ni uko ushobora kwiteza imbere ukaba wakora ubucuruzi ukaba rwiyemezamirimo ukajyana amashanyarazi mu byaro ahataba amashanyarazi asanzwe akoreshwa. Kugeza ubu Mobisol itanga amashanyarazi ari mu ngano ebyiri arizo: watts 100 ndetse na watts 200.

Umuntu wese ushaka ifatabuguzi rya Mobisol, atoranya mu buryo bune buhari ubukwiranye n’ubushobozi bwe, nyuma akishyurira icyarimwe ibikoresho bitanga umuriro ari byo pano yakira ingufu zituruka ku zuba, icyuma kigenzura imirasire y’izuba, bateri, ampure, itara rigendanwa n’igikoresho cyo gusharija telefone igendanwa.

Mobisol Rwanda

Ku bantu bifuza ubundi busobanuro ku bijyanye n’aya mashanyarazi atangwa na Mobisol Rwanda Ltd, bashyiriwemo nimero yo guhamagara ku buntu ariyo: 2345 aho usobanurirwa ibyo wifuza byose.  Iki kigo gifite amashami y’ubucuruzi ahantu hatandukanye ariho : Nyabugogo, Nyamata, Ngoma, Nyagatare, Nyanza, Musanze na Rwamagana.

 Mobisol

Hano ni Kimihurura ahari icyicaro cya Mobisol ku rwego rw'igihugu

Ikindi ni uko abifuza aya mashanyarazi bashobora kugera muri Expo Ground i Gikondo ahari kubera imurikagurisha bagasobanurirwa birushijeho ndetse bakabasha no kwibonera ibicuzwa byabo bihendutse kandi byizewe.

Mobisol

Amashanyarazi

Inzu Mobisol ikoreramo iherereye Kimihurura barimo kuyishyiramo amashanyarazi ya Mobisol

Mobisol

HAMAGARA KU BUNTU BAGUSOBANURIRE BYINSHI BIJYANYE N'AMASHANYARAZI ATANGWA NA MOBISOL,HAMAGARA IYI NIMERO KU BUNTU (2345)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amani8 years ago
    Mobisol icuruza online
  • slyvia8 years ago
    umuntu yagura mobisol system kd afite amashanyarazi ya ewasa
  • jp8 years ago
    na gatsibo ko mutahagera turayakeneye.
  • ALPHONSE5 years ago
    NA MUSANZE TURAYAKENEYE
  • kaributwa obed4 years ago
    nonese ko mwavuzeko mukorera inyanza kandi nkaba ntahababona.
  • Nshimiyimana Eugene4 years ago
    Mwiriwe neza, nashakaga kubabaza Niba kubikoresho mutanga ntawacomekaho nka mudasobwa cg radio isanzwe itari ziriya mutanga? Murakoze.
  • Mutuyimana jean de lapaix 3 years ago
    Rulindo natwe mobisol ituryereho
  • Mapendo Olivier 1 year ago
    Jambo mutuambiye kama goma r.d.c, tunaweza Pata mobisol namna Gani? Mutu anaweza kuwapata kuwatsap, wala gisenyi
  • Ntihebuwayo Frederic6 months ago
    Muraho! Ndifuza ko nanjye nabona ayamashanyarazi arikumwe na flat screen ya puse 32. Ntuye I Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka mu mugi waho. Mwamfasha kubibona kuko ndabikeneye. Ndabashimira kandi kubwa serivise nziza mutanga. Bibaye byiza mwansobanurira nuburyo mukora n'uko kwishyura bigenda mugihe umuntu yabonye ibyo bikoresho. Ntegereje igisubizo cyanyu kiza.





Inyarwanda BACKGROUND