RFL
Kigali

Mobisol na Star Times batangije gahunda yo kwerekana igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2018 16:28
0


Ikigo gitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba (Mobisol) gifatanyije na Star Times bagiranye ubufatanye kuri uyu wa mbere muri gahunda yiswe 'Ntucikwe' bugamije kwereka abanyarwanda igikombe cy'isi cyizatangira muri Kamena uyu mwaka.



Mu gihe cy’amezi atatu, Mobisol na Star Times bagabanyije ibiciro. Kuri ubu uragabanyirizwa kugera kuri 20% uguze umurasire wa Mobisol, urabasha kugura Decoderi ya Star Times uyiguze ku giciro gito, unahabwe ifatabuguzi ry’amezi atatu ku buntu. Niwishyura 10% ry’ifatabuguzi uranahabwa amatara atatu y’inyongera.

Bwana Jess Jing Umuyobozi Mukuru wa Star Africa Media Co Rwanda yavuze ko yishimiye guhuza ibikorwa na Mobisol, avuga ko ari inyungu ikomeye ku muntu wese ugiye kuyoboka iri gabanyirizwa bashyiriweho. Yagize ati:

Twishimiye gukorana na Mobisol, ni ubufatanye bwiza bugiye kuzamura umubare w’abantu babasha gukoresha ibikoresho byacu. Star Times twamaze kwemeza y’uko tuzerekana igikombe cy’isi uyu mwaka, ubu bufatanye rero na Mobisol buje mu gihe cyiza mu nyungu z’abakiriya, bazabasha kwishimira no kunogerwa n’ibi byiza by’akataraboneka biturutse mu guhuza imbaraga.

mugabe patrick

Umuyobozi wa Star Africa Media Co Rwanda [Uri i bumoso] na Mugabe Patrick ushinzwe ibikorwa muri Mobisol [Uri iburyo]

Mugabe Patrick yatangaje ko ubufatanye bwa Mobisol na Star Times bugamije kwerekana igikombe cy’Isi kigiye gutangira tariki ya 14 Kamena 2018. Igikombe cy'isi cyizahuza amakipe 32. Avuga ko uretse kuba Mobisol itanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba banafite n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, bikaba biri mu gihugu hose.

Guhuza imbaraga kwa Mobisol na Star Times ni uko bifuje gukomeza gufata neza abakiriya babo banabafasha kumenya amakuru abera ku isi ndetse bakaba bazabasha no kubereka igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2018 binyuze kuri Televiziyo za Star Times zikoresha imirasire y'izuba. Yagize ati:

Twifuje ko noneho ama-Televiziyo yacu bagura agendana noneho n’amashene atandukanye tugezwaho na Star Times. Rero umukiriya ubyifuza aragura sisiteme za Mobisol, Televiziyo za Mobisol noneho biri kumwe n’ibikoresho bya Star Times. Uyu mukiriya kandi ahabwa amezi atatu y’ubuntu akazakomeza kureba igikombe cy’isi imikino yose 64 kuri ayo mashene yose aba yahawe. Hariho amashene ijana n’ane. Hanyuma akanagabanyirizwa cyane kuri rya fatabuguzi ry’itangiriro bishyura bagitangira, anahabwa amahirwe yo kwishyura mu byiciro mu gihe adafite amafaranga ahagije yo guhita abyishyura muri aka kanya.

Mugabe yanavuze ko muri iki gihe cy’amezi atatu abakiriya bazajya bahabwa igabanyirizwa rya 20% kuri Mobisol naho muri Star Times bikaba 50% muri iki gihe cy’iki gikombe cy’isi. Abakiriya basanzwe ba Mobisol ngo nabo bari gutekerezwaho ku buryo babona igabanyirizwa.

blaise

Blaise Butoyi uhagarariye ibicuruzwa muri Mobisol [Uri iburyo] na mugenzi we

Blaise Butoyi yavuze ko kugeza ubu mu Ntara zose z’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali ibikoresho bya Mobisol bihabarizwa ndetse ko hagiye hari n’amaduka abakiriya babasha kuguramo ibyo bikoresho. Avuga ko iyo umukiriya abashije kwishyura amafaranga y'ibanze aba asabwa, ahita ahabwa umutekinisiye umufasha akanamwereka uko bikoreshwa, kuri ubu uretse umutekinisiye wabo, umukiriya azajya anahabwa uwa Star Times kugira ngo amufashe.

Kugeza ubu Mobisol imaze gucanira abarenga miliyoni bari mu bihugu nka Tanzania, Kenya ndetse n’u Rwanda. Umukiriya ubasha kugura ibikoresho bya Mobisol muri iki gihe arahabwa: Amashene arenga 104 (arimo ayo kureba igikombe cy’isi imbonankubone); Ensitalasiyo ya dishi ku buntu, Dekoderi ikoresha umuriro muke bituma Televiziyo yaka umwanya munini, Ifatabuguzi ry’Ubuntu kuri buke ya Star Times kugeza ku ya 31 Nyakanga 2018, imikino yose 64 y’igikombe cy’isi muri HD.

Ibiciro bya Star Times kuri sisiteme y’umurasire wa Mobisol imaze kugira abakiriya bagera hafi ku bihumbi magana abiri: Umurasire wa STS, Umurasire ufite wati 100 (100w), umurasire ufite wati 20 (200w). Guhera muri Kanama abakiriya bashya bazishyura ibihumbi 7,500Rwf. 

Kuri Star Times naho urabasha guhabwa ifatabuguzi ry’ubuntu kuri buke zose kugeza ku ya 31 Nyakanga. Ibi bigakorerwa abakiriya bashya bagura nibura ifatabuguzi ry’amezi atandatu kuri Star Times guhera muri Kanama 2018. Mobisol ifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, aho twavugamo: Kayonza, Kimihurura, Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyabugogo, Nyagatare, Rubengera, Rubavu ndetse na Rusizi.

Star Times

Bamwe mu bakozi ba Mobisol

Mobisol

Abakozi ba Mobisol basobanura uko Televiziyo ya Mobisol ikoresha amashanyarazi aturutse ku zuba banerekana ahajya ikarita (Smart card) ya Star Times

mobisol and star times

AMAFOTO:Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND