Abakobwa babiri bamaze kwamamara mu gutegura ibitaramo hano mu Rwanda Miss Vanessa ndetse na Miss Sandra Teta kuri ubu baragaragara mu isura nshya y’akazi gashya, bakaba babigaragaje ubwo bifotozaga amafoto bari kwamamaza telefone ya Itel 1507 yamaze gushyirwa hanze.
N'ubwo nta byinshi aba bakobwa batangaje ku masezerano baba bagiranye n’abari gucuruza izi telefone za Itel 1507 amakuru agera ku Inyarwanda arahamya ko aba bakobwa ari bo bamaze gutsindira isoko ryo kwamamaza izi telefone ziherutse gushyirwa ku isoko vuba aha ku giciro gito cyane.
Miss Teta Sandra na Miss Vanessa bifotozanya izi telefone
Izi telephone ziri mu bwoko bw’izigezweho muri iyi minsi bakunze kwita smart phone ubundi zitari zikunze kwigonderwa na buri wese, nyuma yo kubona iki kibazo ko abanyarwanda bakeneye gukomeza kujyana n’iterambere bagahura n’ingorane z’ibiciro Itel yabikemuje kuzana iyi telefone ya Itel 1507 iri ku giciro cyiza kandi igakora ibyo umuntu aba ayikeneyeho byose.
Miss Teta Sandra yifotoranya Itel 1507
Miss Vanessa yifotoranya Itel 1507
Miss Teta Sandra ndetse na Miss Vanessa bakaba aribo bamamaza izi telefone babinyujije ku mafoto bifotoza bafite izi telefone bakazishyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hose ubashije kubona aya mafoto akabasha no kumenya amakuru yose kubijyanye n’imikorere ya telefone bikanabatera kuzigura.
Miss Vanessa
Miss Teta Sandra
Umuntu washaka kugura izi telefone yagana mu iduka rya Shillo phone mu mujyi wa Kigali ndetse no mu maduka yose acuruza telefone mu Rwanda hose wahasanga iyi telefone iri ku isoko ku giciro cyo hasi.
TANGA IGITECYEREZO